AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ku bihano u Rwanda rwasabiwe hiyongereyeho Bitatu

Ku bihano u Rwanda rwasabiwe  hiyongereyeho Bitatu
8-08-2022 saa 05:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2567 | Ibitekerezo

Dr Mukwege Denis uzwi cyane kubw’imvugo ze zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda yavuze ko kuba UN ishinja u Rwanda gufasha M23 ari igihamya yakabaye iheraho ifatira u Rwanda ibihano.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 6 Kanama 2022, Dr Mukwege avuga ko UN ikwiriye gufatira u Rwanda ibihano mu bukungu, Dipolomasi no kuruhagarika kugura intwaro.

Kubwa Mukwege, ngo igihe Abanyekongo batakiye gihagije, ahubwo ngo icyo bakeneye ni ukubona u Rwanda rwishyura ibibazo by’umutekano muke rwateje RD Congo.

Yagize ati :”Ubu noneho ibihamya Umuryango wabibumbye urabifite ko Ingabo z’u Rwanda zafashe agace ka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki nicyo gihe ngo u Rwanda rufatirwe ibihano mu Bukungu, Ububanyi n’amahanga , Umuteno n’ibindi”

Ku wa Kane tariki ya 4 Kanama 2022, nibwo Umuryango w’Abibumbye wasohoye Raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Ni Raporo yavugaga ko Ingabo z’u Rwanda zambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izuba riva zigiye gufasha umutwe wa M23.

Ibi birego byose, U Rwanda rurabihakana, rukemeza ko ibizazo bya RD Congo ariyo ubwayo bireba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA