Umugore w’imyaka 45 utuye mu Karere ka Musanze, aherutse guhura n’uruva gusenya i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abatubuzi bamwibaga miliyoni 2Frw, yari yatumwe n’umugabo we.
Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2022, hanze ya gare ya Nyabugogo, ni bwo uyu mugore yatekewe umutwe atwarwa amafaranga yose yari afite.
Avuga ko yageze i Kigali ku wa Mbere w’iki cyumweru aje guhabwa umwenda wa miliyoni 2Frw umugabo we yari afitiwe n’undi muntu kuko we nta mwanya yari afite.
Ubwo yageraga aho bategera imodoka zitwara abagenzi hanze ya gare ya Nyabugogo amaze guhabwa ayo mafaranga, ngo hari abagabo babiri bafite isakoshi isa nk’iye bamuhamagaye maze ava ku murongo arabasanga batangira kumutekera umutwe birangira bamwibye.
Uyu mugore avuga ko abo bagabo bamubeshye ko bafite amabaro atanu y’ibitenge ndetse bashaka kuyagurisha ku giciro kiri hasi kugira ngo bakemure ibibazo bari bafite.
Yagize ati “Baje ndi hariya inyuma ku murongo maze barambwira ngo hari ibyo bashaka kumbaza, umwe yari afite isakoshi nk’iyi undi afite igikapu kirimo ibitenge arambwira ngo nze anyereke, uwari ufite igikapu kinini aragifungura mbonamo ibitenge bambwira ko bafite amabaro atanu ngo bayampera ku mafaranga make."
Akomeza avuga ko yahise abasaba kumuha umwanza akabanza kubaza umugabo we ariko k’ubw’amahirwe make ntibabasha kuvugana.
Nyuma yo kutabasha kuvugana n’umugabo we, abo bagabo bahise bamubwira ko ibyo bitenge biri hafi barajyana ariko bamubwira ko agomba gufata isakoshi ye cyane kuko inzira bagiye kunyuramo ikunze kubamo ibisambo kugira ngo hatagira abahamwamburira.
Yagize ati “Tugeze hariya haruguru y’amashyirahamwe umwe arambwira ngo reka nkwereke uko wambara iyo sakoshi yawe hatagira uyikwambura hano, n’undi mugabo ampa iye ngo nayo nyimufashe.”
Muri uko guhinduranya amasakoshi, bamuhaye isa nk’iye yari irimo amafaranga, yajya kurebamo bakamubuza ngo ni ukugira ngo abajura batayimwiba. Nyuma nibwo bose baje kumucikira mu nzira nta n’umweretse n’ibyo bitenge bari bamwijeje.
Nyuma yo kubura ba bagabo, uwo mugore agatima karagarutse arebye muri iyo sakoshi asanga si iye ndetse nta n’amafaranga arimo ahubwo huzuyemo ibipapuro gusa.
Umunyamakuru yavuye ahabereye ubu bujura uyu mugore ari kurira cyane ameze nk’uwataye umutwe avuga ko adashobora gusubira iwe kubera ko umugabo we yamugirira nabi.
Bamwe mu baturage bamugiraga inama yo kujya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ikorera muri Gare ya Nyabugogo.
Imovo:Igihe