Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) cyahagaritse uru ruganda rwa Jibu rw’i Kanombe, kivuga ko cyafashe iki cyemezo nyuma y’ibizamini byakoriwe amazi rwatunganyaga.
Itangazo rya Rwanda FDA [Food and Drugs Authority], rivuga ko tariki 08 Kamena 2022 hakozwe ubugenzuzi bw’uru ruganda hagafatwa ibizamini bikajyanywa muri Laboratory.
Iri tangazo rimenyesha ubuyobozi bw’uru ruganda icyemezo cya FDA, rigira riti “Hakurikijwe ibyavuye mu bizamini byafashwe mu ruganda rwanyu ruherereye mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza, bigaragaza ko amazi yakoreweho ibizamini atujuje ibipimo by’ubuziranenge byemewe.”
Rigakomeza rivuga ko nyuma y’ibi “murasabwa gufunga uruganda rwanyu kandi ntimwerewe gukomeza gutunganya no gucuruza ibyo mucuruza ku isoko mbere yuko mubihererwa uburenganzira na Rwanda FDA.”
Jibu yasabwe kuvana ku isoko no kujugunya amazi yari yamaze gukorwa n’urwo ruganda.
Uruganda rwa Kanombe rwahagaritswe, ni rumwe mu nganda 57 zzikora amazi ya Jibu ziri hirya no hino mu gihugu.
Bamwe mu basanzwe banywa amazi y’uru ruganda, bari bamaze iminsi bijujuta bavuga ko abagiraho ingaruka kuko hari abo atera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane ndetse akaba arimo n’imyanda kuko harimo imisenyi.