Aganaga Saa Munani z’amanywa ku wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022 nibwo abaturage bumvikanye bavugiriza induru umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko aho yasimbukaga ibipangu agendera hejuru y’amazu aho nyuma yo yaje gutangwatangwa arafatwa bamusangana ibyangombwa bigaragaza ko ari umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda.
Ibya byabereye mu Mudugudu wa Mahoro,Akagari ka Kabasengerezi ,Umurenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage babonye ibi biba ngo uyu musore yari yaje kureba umukobwa ukora mu rugo ngo nyuma nyirabuje aje undi nibwo yatangiye kurwana no gusohoka asimbuka ibipangu anagendera hejuru ku mabati.
Undi muturage avuga ko amakuru y’uko uyu musore ari umupolisi ari icyangombwa yerekanye kibigaragaza.
Aba baturage bavuga ko babanje gukeka ko uyu musore ari umujura nyuma baza kumenya ko yari yaje kureba uyu mukobwa bakundana.
Akimara gufatwa ngo uyu mupolisi yagaruwe mu rugo rukoramo umukobwa bakundana nk’uko bivugwa haza n’abapolisi baganira na nyiri uru rugo hashize akanya baramutwara.
Gitifu w’Akagari ka Kabasengerezi ,Ngirabakunzi Celestin yabwiye BTN TV ko nk’uko bigaragara ari umuntu waje mu rugo rw’abandi nk’umushitsi ndetse ko abapolisi bahise baza bakamutwara.
BTN TV ivuga ko uyu mupolisi ari mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w’umuhanda ndetse ko yageregeje kuvugisha umuyobozi w’iri shami ,SSP René Irere telefone ye nticemo.