AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umumotari yasanzwe mu gashyamba yapfuye, moto ye iparitse iruhande rwe

Kigali : Umumotari yasanzwe mu gashyamba yapfuye, moto ye iparitse iruhande rwe
14-09-2022 saa 11:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2269 | Ibitekerezo

Umugabo uri mu Kigero cy’imyaka 35 wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri Moto yasanzwe mu muhanda yapfuye, moto iri iruhande rwe. Bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Hari amakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.

Amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, uwo mumotari yasangagwa mu gashyamba yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel,yavuze ko amakuru bayamenye, ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi zahageze ngo hakorwe iperereza.

Yagize ati “Twabimenye, yari afite amaraso bigaragara ko hari umuntu bashobora kuba barwanye. RIB yahageze, ibindi twabirekera inzego zibishinzwe.”

Uyu muyobozi yasabye abantu kuba maso bakicungira umutekano.

Yagize ati “Ni ugukomeza tukaba maso kuko bigaragara ko hari abashobora kuduca mu rihumye, bagahemukira abandi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isusuzuma kuri Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) RFL’ iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB , Dr. Murangira B Thierry yavuze ko iperereza rigikorwa.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA