AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali:Umukobwa yasanzwe muri Lodge yapfuye,Umusore bararanye aburirwa irengero

Kigali:Umukobwa  yasanzwe muri Lodge yapfuye,Umusore bararanye aburirwa irengero
30-08-2022 saa 11:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2373 | Ibitekerezo

Mu joro ryo kuri iki cyumweru taliki 28 Kanama 2022,mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Kimisagara ahazwi nka Sunrise Bar iherereye Nyabugogo umukobwa yararanye n’umuhungu muri Lodge ;mu gitondo kuwa mbere basanga umukobwa yapfuye,naho umusore yatorotse.

Mu gitondo cyo kuwa mbere,abakora muri aya macumbi,babyutse bajya kureba aho abacumbikiwe baraye gusa bagira amakenga bagerageza gukomanga ariko habura ukingura.Mu kugerageza kumenya icyabaye bishe urugi bagezemo basanga uyu mukobwa yapfuye naho umusore akaba yari yatorotse kuko yasize akingiranye umukobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara,Kalisa Jean Sauveur yahamirije BTN TV aya makuru ndetse avuga ko bahise bihutira kugera ahabereye ayo mahano.

Gitifu Kalisa yavuze ko abakora muri ayo macumbi babyutse bagasanga aharaye umusore n’inkumi haracyafunze,bagerageza gufungura basanga umukobwa yapfuye naho umusore yatorotse,bikaba bicyekwa ko ari nawe wamwivuganye.

Si ubwa mbere inkuru nkizi z’abapfira mu macumbi nyamara bari bagiye kuraramo ari babiri ariko,bugacya umwe yivuganye undi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA