AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umukarani yakubise mugenzi we ikintu mu mutwe bimuviramo urupfu

Kigali : Umukarani yakubise mugenzi we ikintu mu mutwe  bimuviramo urupfu
27-06-2022 saa 11:41' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 817 | Ibitekerezo

Umugabo ukora akazi ko guterura imizigo (umukarani) mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yakubise mugenzi we basangiye akazi mu buryo bukomeye bimuviramo gupfa.

Bamwe bavuga ko uyu mukarani yagiranye amakimbirane na mugenzi we bararwana, aza kumukubita ikintu mu mutwe bimuviramo kwitaba Imana.

Uwitwa Habarurema Jean, yagize ati “Bagiranye amakimbirane hanyuma bararwana ariko abantu babakiza yamaze kumukubita ikintu mu mutwe noneho arataha nyuma nibwo twumvise ngo yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Mukandori T Grace, yavuze ko uyu mukarani yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Twumvise ko bagiranye amakimbirane ngo akubita mugenzi we ikintu mu mutwe arataha aza kuremba, arapfa.”

Yongeyeho ko nyuma y’uko uwo mukarani apfuye uwamukubise yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumukurikirane kuri icyo cyaha akekwaho.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA