AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umugabo yasanzwe muri ruhurura yatewe ibyuma

Kigali : Umugabo yasanzwe muri ruhurura yatewe ibyuma
1er-06-2022 saa 05:43' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1090 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage batuye Akagari ka Bwerankori ,Umurenge wa Kigarama ho Mu Karere ka Kicukiro bavuga ko mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 batunguwe no kubona umurambo w’umugabo uri mu kigera cy’imyaka 35 uri muri ruhurura yateraguwe ibyuma.

Umwe mu bari baje gushungera uyu murambo yavuze ko yumvise ko bamwishe ko batambutse bakabanza kubona inkweto nyuma ngo abayobozi baje basanze umurambo hepfo ngo bigaragara ko watewe icyuma mu ijosi.

Uwitwa Iradukunda Diane avuga ko yumvise bavuga ko habonetse umurambo akaza gushungera .Ngo abaturage baje kumenya uwo ariwe gusa ikindi basaba ngo ni uko muri aka gace hakazwa umutekano kuko nabo bashimangira ngo hari igihe bakorerwa urugomo.

Bakomeza bavuga ko muri aka gace haba abasinzi ndetse n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge cyane ari naho bahera bakeka ko uyu wishwe yazize urugomo.

BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n’inzego zitandukanye kuri iki kibazo kugirango hanamenyekane umwirondoro w’uyu mugabo ariko ntibyakunda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA