AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali:Umugabo wari umaze iminsi yaraburiwe irengero yasanzwe mu nzu yapfuye

Kigali:Umugabo wari umaze iminsi yaraburiwe irengero  yasanzwe  mu nzu  yapfuye
23-05-2022 saa 09:32' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1739 | Ibitekerezo

Ayobozabakeye Alexis w’imyaka 24 kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye nyuma y’iminsi itatu aburiwe irengero.Uyu mugabo yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare, Umudugudu w’Amariza.

Amakuru avuga yari asanganywe indwara y’igicuri, bikekwa ko ari yo yamuhitanye nubwo hagikorwa iperereza ku rupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, Mukamutara Olive, yavuze ko abaturanyi be bari bamaze iminsi itatu batamubona bigakekwa ko yari yaragize uruzinduko.

Yagize ati “Yabaga mu rupangu rusanzwe rubamo abantu, bari bamaze iminsi batamubona. Inzego z’umutekano zahageze zirimo RIB na Polisi.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko umuntu wibana mu nzu kandi asanzwe afite ibibazo by’ubuzima yajya abitangaza hakiri kare.

Ati “Ubutumwa twaha abantu bibana bafite uburwayi runaka, ni uko yajya abibwira uwamukodesheje inzu kugira ngo ajye amenya amakuru. Cyangwa yakumva atameze neza, akabwira umuturanyi we cyangwa akajya abana n’abandi.”

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA