AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umucuruzi yiciwe mu iduka rye, harakekwa umukozi we

Kigali : Umucuruzi yiciwe mu iduka rye, harakekwa umukozi we
17-08-2022 saa 10:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1853 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, umuturage wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yasanzwe mu nzu yacururizagamo yishwe, bikekwa ko byagizwemo uruhare n’uwari umukozi we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro, mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya.

Hari amakuru avuga ko uwo mugabo yacuruzaga iduka rito ririmo icyayi, amata, amandazi n’ibindi bintu.

Uwatanze amakuru yagize ati "Twasanze yapfuye, ariko bari batarica urugi kuko bamwiciyemo imbere, bahita bamufungiranira inyuma."

"Ni muri iyo butike yakoreragamo, biravugwa ko byakozwe n’umukozi we ariko ni ugukeka ntabwo biramenyekana. Inzego z’umutekano zamaze kuhagera, hategerejwe ko bakora iperereza."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles, yemeje ko uyu muturage yasanzwe yapfuye, ariko hataramenyekana icyamuhitanye.

Ati "Ubu turahari ariko dutegereje kumenya icyamwishe."

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA