AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Mu mujyi rwagati Imodoka yakongotse, Umushoferi yacitse

Kigali : Mu mujyi rwagati  Imodoka  yakongotse, Umushoferi  yacitse
18-08-2022 saa 08:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1346 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).

Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi yatabaye ikazimya iyo modoka yari imaze gukongokera mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali.

BTN ivuga ko Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yayitangarije ko bakirimo gushakisha icyateye iyo modoka gushya ari na ko bashakisha uwari uyitwaye wahise asohoka mu modoka agacika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA