AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Inzego z’Umutekano zarashe abitwaje intwaro Gakondo

Kigali : Inzego z’Umutekano zarashe  abitwaje intwaro Gakondo
5-11-2022 saa 08:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 6438 | Ibitekerezo

Abarashwe ni abajura barasiwe mu Kagari ka Cyimu,Umurenge wa Masaka ho mu Karere ka Kicukiro mu rukrera rwo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.

Abarashwe byemezwa ko ari ibisambo dore ko bivugwa ko bari barajujubije aka gace kuko ngo bazaga kubiba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro , ibyuma ndetse n’amatindu yo gucukuza inzu ngo banatemaga abaturage ariko bakibasira cyane abazamu kuko ngo hamaze kumenyekana abagera kuri Batatu batemwe n’aba bajura.

Abaturage bavuga ko irondo risanzwe ritabasha guhangana n’aba bajura kubera intwaro gakondo baba bitwaje bityo ko bishobotse hakitabazwa igisirikare cyangwa Polisi.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike muri aka gace havugwa abantu bataramenyekana bitwazaga imihoro n’ibyuma bagatema abaturage.

Umwe muri aba baturage yavuze ko umwe muri aba bajura barashwe yashakaga gutema umusirikare.

Nduwayezu Alfred uyobora Umurenge wa Masaka yemeje iby’aya makuru ndetse anemeza ko muri uyu Murenge hari hamaze igihe harajujubijwe n’abajura aho bibasiraga cyane abazamu.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko mu gushaka kumenya iby’aya makuru yagerageje kuvugisha inzego z’umutekano ku iraswa ry’aba bajura , maze mu butumwa bugufi , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko agiye gukurikirana iby’aya makuru kuko aribwo akiyamenya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA