AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Imodoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Kigali : Imodoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka
6-06-2022 saa 11:39' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1607 | Ibitekerezo

Imodoka ifite ibirango bya RAD 500 U yafashwe n’inkongi y’umuriro aho yari iparitse mu Murenge wa Remera irashya irakongoka.

Iyi mpanuka yabereye i Remera imbere y’amarembo ya Petit Stade ahazwi nko mu Migina ahagana saa 11h00 kuri uyu bbere tariki ya 06 Kamena 2022 ubwo imodoka yari iparitse ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Ababonye iyi modoka itangira gushya bavuga ko “Babonye umwotsi utangiye kuzamuka mu modoka niko gufatwa n’inkongi y’umuriro”

Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze iyi modoka yatangiye gushya bagerageza kuyizimya.

Nyiri iyi modoka witwa Muhamed ubwo yafatwaga n’umuriro yaje asanga “Iri kugurumana” avuga ko nawe atazi icyabiteye.

Uyu mugabo avuga ko iyi mpanuka yamutunguye ariko imodoka ye ikaba yari ifite ubwishingizi.

Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi.....,


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA