Ishuri ryigisha ururimi rw’icyongereza, TOEFL, IELTS, ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye n’igihe rizwi nka ”IFA SPEAK & TECH ACADEMY” riherereye mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo rigiye kongera gutangiza ikindi cyiciro cy’abifuza kwiga icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, aho abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese.
Muri rusange abifuza kwiga muri iki kigo, bashyizwe igorora kuko hatangijwe promotion y’iminsi mikuru aho wishyura amezi abiri ukiga amezi atatu yose mu masomo yose ahatangirwa !
Ni ishuri ryatangiye mu 2017, aho ryigisha ururimi rw’icyongereza abarigana bibanda cyane ku kubafasha kuvugira uru rurimi mu ruhame badategwa, bakabyigishwa mu gihe gito, igihe cyo kwiga nacyo kikaba cyorohereza buri wese kuburyo bitagangamira izindi gahunda zabo kandi bigishwa n’inzobere zavukiye mu bihugu bikoresha icyongereza nk’ururimi kavukire.
Usibye kuba iki kigo gifasha abantu kwiga neza icyongereza n’igifaransa, banigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye, yaba mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi, mu myaka micye ishize iri shuri rimaze kwigisha abasaga 200, bize neza kandi bazi kuvuga icyongereza badategwa nk’uko intego y’iri shuri ibiteganya.
Ishuri rifite ibyiciro :
1. Abiga mu mibyigizi, ku manywa
2. Abiga mu mibyizi, nimugoroba
3. Abiga muri “weekend”
4. Abiga “ONLINE”
Bamwe mu bagannye iri shuri kuhavoma ubumenyi mu kuvuga icyongereza badategwa bavuga ko baribonyemo ibyo bifuzaga byose, ubu bakaba ari intyoza mu gukoresha, kwandika no kuvuga icyongereza. Abifuza kunononsora igifaransa na bo nicyo ubu bahanze amaso.
Nduwayezu Emmanuel ni umwe muri bo yagize ati ” Ubusanzwe ndi umunyeshuri, nari mfite gahunda yo kujya kwiga muri Amerika ariko nkagira ikibazo cy’uko ntarinzi kuvuga neza icyongereza kandi kujya kwiga hanze byansabaga gukora ibizamini, aho naziye kwiga muri iri shuri, ubu nzi kuvuga neza icyongereza mu ruhame, kuburyo byamfashije gutsinda neza ikizamini kizatuma njya gukomereza amasomo yanjye hanze, iri shuri ryadufashije kumenya neza icyongereza mu gihe gito gishoboka”
Umuyobozi mukuru w’iri shuri Theoneste Uwayezu avuga ko nyuma y’uko ibyiciro byigaga muri iri shuri bisoje amasomo yabo ubu batangiye ibindi byiciro, akangurira abifuza kubagana gutangira kwiyandikisha.
Yagize ati ” Nyuma y’uko ibyiciro byakurikiranaga aya masomo bayasoje, turateganya kongera kwakira abandi, aba ari amagurupe ane, harimo abiga mu mibyizi kuva ku wambere kugeza kuwa gatanu, hari n’abandi biga mu mpera z’icyumweru, mugihe haba hari abifuza kwiga nijoro(evening) nabo twabafasha, amarembo arafunguye ababyifuza twatangiye kubandika”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu ntego bafite ari ugufasha ababagana gutinyuka kuvuga neza icyongereza badategwa, kimwe no kunononsora neza igifaransa ku babyifuza yaba mu ruhame no murindi tumanaho iryo ariryo ryose.
Ati ” Intego dufite ni ukuzamura ubushobozi bw’abatugana bwo kuvuga neza icyongereza badategwa, byumwihariko abayobozi,abacuruzi ndetse n’abanyeshuri barangize amashuri y’isumbuye na za kaminuza, yaba kukivuga mu ruhame cyangwa mu bindi biganiro, umuntu watugannye mu gihe cy’amezi ane gusa aba afite ubumenyi buhagije bwo kukivuga neza, dukangurira abantu kutugana uburyo bwose yakwifuzamo kwiga turamworohereza akiga. Ubu rero twatekereje no ku bifuza kudidibuza igifaransa, nabo mu gihe gito bazaba bamaze kukimenya ku rwego rushimishije.
Nyuma y’ibi kandi iri shuri ryashyizeho uburyo bwo kwiga bwa “ONLINE” aho ushobora kwiga utavuye aho uherereye mu gihe waba ufite ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na internet yihuta. Bikaba binoroshye kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwacu : https://academy.ictforallinall.com/apply-now/ ugahita ufashwa mu zindi ntabwe zose kugirango utangire kwiga
Ushaka kwiga muri iri shuri anashaka kumenya ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0788302964 | 0788315054.