AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abamotari bigaragambije basaba ko ibibazo bafite bikemuka mu maguru mashya

Kigali : Abamotari bigaragambije basaba ko ibibazo bafite bikemuka mu maguru mashya
13-01-2022 saa 09:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1919 | Ibitekerezo

Abamotari bamwe bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo aho bavuga ko bashaka ko inzego zibareberera zikemura ibibazo bibugarije bituma bakorera mu bihombo.

Aba batwara abagenzi kuri moto bavuga ko bimwe mu bibazo bibabangamiye ari amafaranga bakatwa ku kiguzi cy’amafaranga y’urugendo iyo bishyuwe kuri mubazi.

Aba bamotari babwiye Ukwezi ko imbarutso y’imyigaragambyo yabaye ubusobanuro bwatanzwe n’umwe mu bahagarariye abamotari mu Mujyi wa Kigali witwa Niyobyiringiro William ku mikoreshereze y’imisanzu bakwa.

Umwe yagize ati “Turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n’abandi nk’aho ari bo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw ?”

Aba bamotari bavuka ko batumva impamvu bakatwa ayo mafaranga kandi bishyura n’umusore ndetse n’andi mafaranga menshi bacibwa mu bihe runaka.

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto kandi bamaze iminsi biyasira bavuga ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto yatumbagijwe mu buryo bw’ikirenga.

Mu myigaragambyo bakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, banagarutse kuri ubu bwishingizi, bavuga ko bwatumbagijwe cyane, ndetse n’ibindi bibazo uruhuri bavuga ko bibarembeje.

Aba batwara abagenzi kuri Moto, bavuga ko batumva impamvu bahora mu bibazo bibakuramo amikoro, atuma batagira icyo binjiza mu mufuka, ku buryo batagipfa no kwibonera umwambaro wo kwambara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA