AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abakoresha be baburiwe irengero ,Umugabo yagwiriwe n’Ikirombe arapfa

Kigali : Abakoresha be baburiwe  irengero ,Umugabo yagwiriwe n’Ikirombe arapfa
23-06-2022 saa 09:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1046 | Ibitekerezo

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25, yagwiriwe n’ikirombe giherereye mu Kagari Kagasa, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro ahita apfa, abakoresha be baburirwa irengero.

Byabaye ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2022, aho uwo mugabo yari yagiye gucukura amabuye yo kubakisha muri icyo kirombe.

Umugore wa nyakwigendera yabwiye BTN ko yatunguwe n’uburyo nyuma y’uko umugabo we agwiriwe n’ikirombe, nyiracyo yahise yigendera.

Yagize ati “Yaje mu gitondo ari mu kazi nuko baduhamagara kuri telefone batubwira ko ikirombe kimugwiriye, tuhageze dusanga abayobozi bacitse bigendeye.”

Undi muturage yavuze ko iki kirombe nyiracyo yakoraga mu buryo butemewe n’amategeko kandi nyuma y’uko umukozi we kimugwiriye yahise aburirwa irengero.

Yagize ati “ Twahageze dusanga umurambo bari kuwukura mu mabuye. Twabuze umuyobozi n’umwe mu bamukoreshaga n’abantu bakoranaga bose bahise bacika.”

Abaturage bo mu gace iki kirombe giherereyemo basaba ko cyafungwa bitewe n’uko kimaze gupfiramo abantu babiri ndetse n’abagikoramo bakaba nta bwishingizi bagira ku buryo n’abagikomerekeyemo batavurwa.

Umuryango wa nyakwigendera wahawe umurambo ngo ushyingurwe ariko uvuga ko nta bushobozi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA