AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karongi : Nyuma y’iminsi micye kuri Dawe uri Ijuru hongeye kuba inkangu

Karongi : Nyuma y’iminsi micye kuri Dawe uri Ijuru hongeye kuba inkangu
16-02-2021 saa 11:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2281 | Ibitekerezo

Mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ku gice cy’umuhanda ahazwi nko kuri Dawe uri mu Ijuru, inkangu yongeye gufunga umuhanda mukuru werecyeza mu bice bya Nyamasheke na Rusizi nyuma y’igihe gito n’ubundi hariya habaye ikibazo nk’iki.

Nta n’icyumweru kirashira kuko ku wa 12 Gashyantare n’ubundi hariya kuri Dawe uri Ijuru hariya habaye ikibazo nk’iki ubwo umusazi waridukaga abantu bawureba ugafunga umuhanda ariko Polisi ikaza kuhagoboka igakura itaka mu muhanda ukongera kuba nyabagendwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, hongeye kuba ikibazo nka kiriya ku buryo uyu muhanda na none utakiri nyabagendwa.

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko iyi nkangu "yatewe n’imvura nyinshi yaguye, ikavuga ko gukoresha uriya muhanda wa Kigali- Karongi-Nyamasheke-Rusizi, bitagishoboka."

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hatangiye ibikorwa byo gutunganya uriya muhanda, isaba abantu gukoresha umuhanda wa Kigali- Huye-Rusizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Saiba Gashanana, wagiye ahabaye kiriya kibazo, avuga ko byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ndetse ko ubwo yari ariyo na bwo imisozi yari iriho imanuka.

Uyu muyobozi wavuze ko ibikorwa byo gutunganya uriya muhanda byatangiye gukorwa, yavuze ko bigoye kwizera ko uyu munsi byaba byarangiye kuko nubundi ibitaka byariho bikimanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA