Abategetsi bo mu bihugu by’akarere hamwe n’abategetsi benshi ku isi batanze ubutumwa bw’akababaro no kuvuga ibigwi Umwamikazi Elizabeth II watanze ku myaka 96.
Bubashye uburyo yaranzwe no gukunda inshingano ze no kwihangana, hamwe n’uburyo yarangwaga no gusetsa n’ubugwaneza.
Mu bihugu byinshi ku isi amabendera yazamuwe kugeza muri kimwe cya kabiri, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro uyu mwamikazi warambye ku ngoma kurusha abandi bose bo ku isi.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatangaje ko “Umwamikazi azibukwa ku isi nk’inkingi y’imbaraga, amahoro, n’ubumwe birambye”.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ko “yabaye urugero rw’ibiragano [ibisekuru] ku isi kandi azibukirwa ku butegetsi bwe bukomeye.”
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko bibuka imyaka 70 yakuriye umuryango wa Commonwealth, ati : “Commonwealth igezweho ni umurage we”.
Naho mu izina rye, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo byatangaje ko yavuze ko gutanga kw’uyu mwamikari ari “igihombo gikomeye kuri UK, no ku isi yigaragarije bikomeye mu myaka 70 ku ngoma”.
William Ruto, Perezida watowe muri Kenya, yavuze ko bazakumbura “ibyamuhuzaga na Kenya”, igihugu yari yatembereyemo ubwo inkuru yo gutanga kwa se Umwami George VI yavugwaga mu 1952, maze Elizabeth agahita asubira i Londres igitaraganya akima ingoma.
Abandi bategetsi benshi bo ku isi batanze ubutumwa butandukanye buvuga ibigwi by’Umwamikazi Elizabeth II wasuye ibihugu birenga 110, birimo ibigera kuri 15 bya Africa, mu myaka 70 yamaze ku ngoma.
Abo bategetsi batanze ubutumwa barimo ;
– Umwami Willem-Alexander w’Ubuholandi
– Umwami Carl XVI Gustaf wa Sweden
– Umwami Philippe n’Umwamikazi Mathilde b’Ububiligi
– Umwami Salman wa Arabie Saoudite
– Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon
– Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana
– Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo
– Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria
– Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine
– Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya
– Perezida Joe Biden wa Amerika
– Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa
– Perezida Isaac Herzog wa Israel
– Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa
– Chancellor Olaf Scholz w’Ubudage
– Minisitiri w’intebe Narendra Modi w’Ubuhinde
– Minisitiri w’intebe Fumio Kishida w’Ubuyapani
– Minisitiri w’intebe Jacinda Ardern wa New Zealand
– Minisitiri w’intebe Anthony Albanese wa Australia
– Perezida Moussa Faki Mahamat wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa
– Perezida Ursula von der Leyen wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi
– Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres
N’abandi benshi…
Mu itangazo yasohoye, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika wahuye na we kenshi, avuga ku Mwamikazi Elizabeth II, yagize ati “…twatangajwe n’uburyo ashyira abantu mu mutuzo, n’uburyo azana ibyishimo n’urugwiro mu birori.”
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, kimwe mu bihugu biheruka kwinjira mu muryango wa Commonwealth, yavuze ko “Umwamikazi yari inshuti ikomeye ya Africa, kandi Africa nayo yamweretse urukundo”.
Perezida Joe Biden wa Amerika we yibuka ko ubwo yasuraga Ubwongereza mu 2021, ati : “yatwakiranye amagambo meza yo gusetsa, ubugwaneza, kandi adusangiza ubuhanga bwe”.
Umwamikazi Elizabeth II yahuye n’abaperezida 13 ba Amerika mu gihe yari ku ngoma.
Canada – aho Umwamikazi Elizabeth II yari umukuru w’igihugu – yagize ba minisitiri b’intebe 12 mu gihe yari ku ngoma.
Minisitiri w’intebe Justin Trudeau yavuze ko uyu mwamikazi yari “afite urukundo rwimbitse kandi rukomeye ku baturage ba Canada.”