Umuturage wo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, aravuga ko ubuyobozi bwamusenyeye inzu nyuma y’uko yiyambaje itangazamakuru ko bwamubujije kuyisakara, inkuru yamara kujya hanze bugahita bujya gushyira hasi iyo nzu bumuziza kuba yabureze.
Uyu muturage witwa Mvuyekure Jean Damascene, yari aherutse kwiyambaza RADIOTV10 ngo imuvuganire ku karengane avuga ko yakorewe n’ubuyobozi bwamubujije gusakara inzu ye yari amaze gusakara ubugiragatatu ariko ubuyobozi bukaza bukayisakambura.
Nyuma y’uko inkuru y’ubuvugizi itambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10, ubuyobozi bwahise bujya gusenya iyi nzu.
Mvuyekure aganira n’Umunyamakuru yagize ati “Amakuru watanze abayobozi baravuze ngo navugiye kuri radiyo ngo narabareze ngo ni yo mpamvu baje gusenya iyi nzu ngo bitewe nuko nabareze.”
Ni inzu bavuga ko yari imaze imyaka irenga 30 yanabayemo ababyeyi ba Mvuyekure, akaba yari yayisannye.
Uyu muryango wa Mvuyekure uvuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yazanye n’ushinzwe imiturire ndetse n’abapolisi babiri na DASSO umwe bagahita basenya iyi nzu.
Kuva icyo gihe uyu muryango uba mu itongo, uvuga ko wababajwe n’aka karengane ko gusenyerwa iyi nzu.
Ubwo iyi nzu yasenywaga n’ubuyobozi, byarakaje abaturanyi b’uyu muryango bashaka kurwanya inzego bazitera amabuye ariko na bo ntibyabahira kuko bakubiswe inkoni nyinshi.
Ndetse ngo byaviriyemo umukobwa w’uyu musaza gukubitwa cyane ubu akaba afunzwe .
Umwe mu baturanyi yagize ati “Icyatumye batera amabuye, ni agahinda k’abana be n’ukuntu na we ubwe ahagaze.”
Undi ati’’ Ibi bintu mbiheruka ku bwa Habyarimana, mu Rwanda ntaho byari bikwiye kuba ’’
Uyu muturage avuga ko ikimutangaza ari ukuntu ubuyobozi burimo kuza kubwira uyu musaza ngo bujye kumukodeshereza aho kuba mu gihe aribwo bwamusenyeye.
Umwe muturage avuga ko batumva uburyo ubuyobozi bwasenye iyi nzu y’umuturanyi wabo kuko yayisakaye bureba.
Ati “Twatangajwe no kubona umusaza bamusenyeye kandi ntahandi hantu afite ho kuba.”
Undi muturage yagize ati “Ni igikomere kiri ku mutima kuko niba ari kuryama niba ari guteka nta n’uwabimenya kuko ari kurara ahagaze.”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ndetse ajya ku biro by’umukozi ushinzwe itangamazamakuru mu Karere wari wamwizeje ko aza kumuhuza n’Umuyobozi w’Akarere ariko akahamara amasaha atatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin aheruka kubwira RADIOTV10 ko uyu muturage bamusabye gushaka aho acumbika ubundi akazabanza agashaka ibyangombwa byo kubaka kuko aha ashaka kubaka ari mu mujyi.
Yagize ati “Twamugiriye inama kenshi ariko ikigaragara uyu muturage arashaka kwigomeka, arimo arubaka ku mbaraga.”
Mvuyekure uvuga ko ubwo yasenyerwaga n’ubuyobozi ntakintu yaramuye mu nzu kuko ibikoresho byose byarimo byangiritse, akavuga ko adateze kuva aha yabujijwe kubaka kuko ngo ari kuri gakondo ye ngo keretse nibahamukura ari umurambo.