Mu ishyamba riri hafi y’isoko rya Gatsiro mu Murenge Gihundwe mu Karere ka Rusizi, habonetse akabari kadasanzwe gapima urwagwa rwa bitoki bahimbye izina ry’Ingenzi, runyobwa n’abaturage benshi barwishimiye mu gihe rufite ibara ridasanzwe.
Iri shyamba riri mu rugabano rw’Imirenge ya Nkanka na Gihundwe, riherereye mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Kamanyenga, yasanze bamwe mu basomye kuri uru rwaga bamaze guhembuka, bavugana umutima mwiza.
Umukecuru umwe wari uri kunywa igikombe cya 200 Frw, yavuze ko uru rwagwa rwamuramiye kuko icyaka cyari kimumereye nabi. Ati “Kameze neza, karagera ku nzoka, akenga neza nta n’ibyatsi by’imiti ashyiramo.”
Uyu mucyecuru wagaragaraga nk’uwacitse intege kubera uru rwagwa, yabajijwe n’umunyamakuru niba abasha gutaha, amusubiza yirahira ati “Bikiramariya !!, ndataha nyine, ubonye se nasinze mfushe mama, ndataha da.”
Undi muturage na we wari wahembuwe n’aka kamanyinya, yavuze ko uru rwagwa rwengetse kuko rutameze nk’izindi z’inkorano.
Ati “Ni ruzima rwose twagakunze rumeze nka rwa rundi mama yajyaga ampereza mu gitoki yacyokeje. Karagera ku nyota rwose, ahubwo icyaka cyari kinyishe.”
Nyiri uru rwagwa rwapimirwaga mu ishyamba, mu gisa nk’ikivugo yahimbiye iyi nzoga ye, yayivuze ibigwi, ati “Urwarwa rw’ingenzi inkezampuhwe zidahari, gacye keza k’ineza, barwita urwagwa nyarwanda rw’Ingenzi ingezampuhwe zidahari, kamwe gatuma abantu basabana bakagira imitima myiza imitima mibi ikajya hirya.”
Uyu mugabo yabwiye bagenzi bacu bo kuri RADIOTV10 ko yaje gupimira mu ishyamba ari ukwihisha kuko iyo agiye kurucururiza mu isoko bamumerera nabi.
Ati “Mu isoko baradukubita ariko gakwiye kuhahora, naje niyibira ishyamba, ariko kubera ko Imana nyine yabinyemereye uyu mwanya ni uko, ariko Leta ninyemerera yansanzura.”
Avuga ko aba yakurikije inama z’umukuru w’Igihugu ukunze gushishikariza abantu kwihangira imirimo, akavuga ko yanze kwiba agahitamo kuza gushakishiriza imibereho muri uru rwagwa.
Gusa umuntu abonye ibara ry’iyi nzoga atayimenyereye, yakwikanga ko ari ikindi ndetse akaba atatinyuka kuyinywa kubera uburyo igaragara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux avuga ko ubuyobozi butari buzi amakuru y’aka kabari ko mu ishyamba ariko ko bagiye kubikurikirana.
Yagize ati “Aho tubimenyeye tugiye kuhasura, turebe uwo muturage tumugire inama yo kuba yashaka ahandi yakorera.”
Uyu muyobozi avuga ko gukorera ubucuruzi ahantu nka hariya bitemewe kuko nta byangombwa biba bihari nk’ubwiherero bushobora kwifashishwa n’abaje kuhanyweho mu gihe baba bashatse kwikiranura n’umubiri ku buryo akomeje kuhakorera byatera umwanda bikaba byanakwirakwiza indwara.