AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Irengero ry’Umunyamakuru Fidèle Gakire wakoranaga na Padiri Nahimana, afungiwe i Mageragere

Irengero ry’Umunyamakuru  Fidèle Gakire  wakoranaga na Padiri Nahimana, afungiwe i Mageragere
12-12-2022 saa 12:11' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2685 | Ibitekerezo

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwemeje ko Uzabakiriho Fidèle Gakire wahoze mu itangazamakuru Rwanda afungiwe muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano.

Afunzwe guhera ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba akirimo kuburana ku ifungwa n’ifugurwa ry’agateganyo.

Uyu mugabo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki, agakorana n’abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y’abarwanya leta.

Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n’umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.

Bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA