Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye u Rwanda ko mu gihe rwakomeza gufasha umutwe wa M23, igihugu cye kitazarebera ahubwo bishobora kurangira habaye intambara yeruye,Umutwe wa M23 wongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gace ka Rukoro.
Yabigarutse mu kiganiro yagiranye na Financial Times, mbere gato y’uko akorera urugendo muri Angola rugamije gushakira umuti ibibazo by’u Rwanda na RDC.
Ati “Ibyo ntitwakwirengagiza ko bishoboka [intambara]. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo turebere. Ntabwo turi ibigwari, nta gushidikanya na guto ko u Rwanda rudashyigikiye M23, turashaka amahoro ariko nidukomeza gusunikwa tuzagera aho dufata umwanzuro.”
Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda ruri muri Congo ndetse arushinja gushaka gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.
Ati “U Rwanda ruri mu ntambara muri RDC mu izina rya M23 yatsinzwe mu 2013, u Rwanda rufite inyungu mu by’ubukungu muri RDC binyuze mu bucuruzi butemewe. Igihe cyose mu Burasirazuba hatagarutse amahoro u Rwanda ruzabyuririraho.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida wa RDC, Giscard Kusema bigaragaza ko Perezida Tshisekedi abyinjiranyemo umutima winangiye ndetse ko ibi biganiro Perezida Tshisekedi a byamuhuje na Perezida Kagame i Luanda muri Angola yagombaga kubikoresha nk’amahirwe yo gusaba u Rwanda guhagarika gushyigikira M23 bwa nyuma.
Ati “ubufasha bwa gisirikare u Rwanda ruha M23 burigaragaza, aya ni amahirwe ya Perezida wa Repubulika (Tshisekedi) yo kubwira iki gihugu cy’igishotoranyi amaso ku maso guhagarika ubu bufasha.”
Mu burasirazuba bwa Congo imirwano irakomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta, FARDC mu gihe benshi bibwiraga ko guhagarika imirwano biri mu byanzuwe n’inama y’Abakuru b’Ibihugu, by’u Rwanda na Congo Kinshasa iheruka kubera i Luanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ibyanzuwe.
Kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko ibyaganiriweho n’ibyemezo byafashwe bisobannutse.
Ati “Mu nama yahuje impande eshatu i Luanda inzira yo gukemura ibibazo irimo ingingo n’ibikorwa bisobanutse bizashyirwa mu bikorwa n’impande zirebwa.Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byasinywe.”
Minisitiri Biruta avuga ko amakuru atariyo abangamira inzira y’amahoro muri RD.Congo no mu Karere.
Ibi biravugwa mu gihe Inyeshyamba za M23 zikimara kumva ibyatangajwe n’uruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko inama yahuje ba Perezida, Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, i Luanda ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 ku butumirwe bwa Perezida wa Angola, João Lourenço ko imirwano igomba guhagarara kandi M23 ikava mu bice yafashe.
M23 yasigaye yibaza ahandi izajya hatari muri Congo kandi abagize uwo mutwe ari Abanyekongo, bo bakavuga ko amasezerano atasinywa hagati ya Congo n’u Rwanda ko ahubwo Congo Kinshasa ikwiye kumvikana na bo.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye Ukwezi ko badateze kuva ku butaka bwa Congo kuko ari abenegihugu ahubwo ko bakwemera bakahasiga agatwe kuko batifuza kongera kuba impunzi.
Stephanie Nyombayire ukuriye ibikorwa by’Itumanaho mu Biro bya Perezida mu Rwanda yavuze ko mu byumvikanyweho hagati ya Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, harimo :
* Kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe yose iwushamikiyeho
* Gushyiraho uburyo bukenewe mu gufasha impunzi gutahuka
* Kurwanya imbwirwaruhame zibiba urwango
* Kongera kuzura imikoranira y’abashinzwe ubutasi hagati ya Congo n’u Rwanda
* Kuba Komisiyo ihuriweho n’impende zombi igamije gukemura ibibazo izahurira I Luanda/Angola ku wa 12 Nyakanga, 2022.
Kuva mu kwezi gushize, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda.
Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi Gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.