Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ugeze kure ibiganiro biganisha ku gutera inkunga ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, zimaze umwaka mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ni ubutumwa abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda boherejwemo muri Nyakanga 2021, icyo gihe ibyihebe byo mu mutwe uzwi nka Al-Shabab cyangwa Al-Sunna wa Jama’a (ASWJ) byari bimaze kwigarura imijyi myinshi, abaturage bava mu byabo.
Benshi bari bamaze kwicwa baciwe imitwe, ndetse ubwoba bwari bwose ko ubwo bugizi bwa nabi bushobora kwibasira akarere kose.
Ni nyuma yo gutahura ko aba barwanyi bafitanye imikoranire n’umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bloomberg yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugeze kure ibiganiro ku gutera inkunga ubwo butumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ni ubutumwa bufite icyo buvuze ku Burayi, kuko ibyihebe byibasiye cyane agace ka Afungi ikigo TotalEnergies SE cyo mu Bufarasa cyari cyatangiye gukoramo ishoramari rya miliyari $20 ryo gucukura gaz, bituma gihungisha abakozi bacyo igitaraganya.
Ni mu gihe muri iyi minsi gaz ari imari ikomeye i Burayi, bijyanye n’umubano mubi bufitanye n’u Burusiya, nyamara ariho bwakuraga nibura 40% bwa gaz bukoresha.
Umuvugizi w’Ubumwe bw’u Burayi mu bijyanye n’Ububanyi n’amahanga na Politiki y’umutekano, Nabila Massrali, yemeje ko ibiganiro bigeze kure.
Yagize ati “EU irimo kuganira ku bijyanye n’inkunga yahabwa inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique. Ntabwo twagira icyo tubitangazaho mu gihe icyemezo cya nyuma kitarafatwa.”
Bloomberg ivuga ko ibiganiro bigeze kure, ndetse icyo gitekerezo gishyigikiwe cyane n’u Bufaransa, u Budage, n’u Butaliyai nk’uko byemejwe n’abayobozi babiri batatangajwe amazina bitewe n’inshingano bafite zitabemerera kuvugira EU.
Ni icyemezo ngo kijyanye n’ubushake bwa EU bwo gushyigikira Afurika mu rugendo rwo kwikemurira ibibazo, ariko hakaboneka amahoro n’umutekano kandi abantu bakabasha kubyaza umusaruro gaz iboneka muri kariya gace.
Mu kwezi gushize, EU yemeye gutanga inkunga ya miliyoni $14.6 - ni ukuvuga asaga miliyari 15 Frw - zo gufasha ubutumwa bw’ingabo z’Ibihugu bihurira mu muryango wa Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIM.
Ni amafaranga yavuye ku kigega cy’u Burayi cy’amahoro n’umutekano cya miliyari $5, gifasha uwo mugabane gushyigikira Afurika mu bya gisirikare.
Biteganywa ko iyi nkunga izongerera imbaraga ibikorwa by’u Rwanda muri Mozambique, cyane ko mu bwumvikane bw’u Rwanda na Mozambique harimo n’ibijyanye o kongerera ubushobozi inzego z’umutekano z’icyo gihugu binyuze mu myitozo n’amahugurwa, ari nacyo cyiciro gitahiwe.
Kuva ibyihebe byakaza umurego muri Mozambique mu 2017, bibarwa ko abantu basaga 3000 bishwe, naho abagera hafi kuri miliyoni imwe bakava mu byabo.
Nyamara kuva ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagerayo, umutekano umaze kugaruka mu duce zahawe gukoreramo, impunzi zikomeje gutahuka ari nako abaturage basubukura ibikorwa bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi ndetse no kwiteza imbere.
Mu rugendo rwo gukomeza kugarura amahoro, kuri iki Cyumweru Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zatahuye ububiko bw’intwaro nyinshi, zari zarahishwe n’ibyihebe.
Ivomo:Igihe