AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingaruka z’intambara ya M23 ku basare bo mu Kivu mu Rwanda

Ingaruka z’intambara ya M23  ku basare bo mu Kivu mu Rwanda
4-07-2022 saa 11:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 792 | Ibitekerezo

Ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi, abasare basanzwe batembereza abakerarugendo mu mato, bayashyize ku ruhande, kenshi baba bicaye hafi yayo biganirira, abandi bari kuyakorera isuku.

Biragaragara ko akazi ari gacyeya cyane mu gihe iki ari igihe cy’impeshyi cyiza ku bakerarugendo kuri uyu mwaro.

Aba basare bavuga ko ibibazo biri hakurya mu gihugu gituranyi mu ntara ya Kivu ya ruguru “birimo gutuma akazi kataboneka” hakuno.

Ingabo za leta zifashijwe n’iza MONUSCO zimaze igihe mu mirwano yeruye kandi ikomeye n’inyeshyamba za M23, yatumye ibintu bihinduka mu ntara ya Kivu ya ruguru ya DR Congo no hagati y’umubano n’u Rwanda.

ONU ivuga ko kuva tariki 28 Gucurasi (5) kugeza 17 Kamena (6) abantu 150 bamaze kwicwa naho 700,000 bakava mu byabo kubera iyi mirwano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, naho ingaruka z’ibiri kuba hakurya zirahari.

Leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru yafashe icyemezo cyo kujya bafunga umupaka uyihuza n’u Rwanda saa cyenda z’amanywa aho kuba saa yine z’ijoro, ibi byasubije inyuma ubucuruzi, ubuhahirane, n’imibereho ya bamwe.

Rashid, umusare w’ubwato butembereza abantu mu Kivu ati : “Akazi ubu ntabwo karimo kuza neza nka mbere. Twegeranye n’ikindi gihugu, kandi abaturanyi ntabwo bimeze neza, mbese biri gutuma akazi kataboneka.”

Rashid na bagenzi be ntabwo batwara abakerarugendo b’abanyecongo cyangwa abanyarwanda gusa, barimo n’abanyamahanga bava mu mujyi wa Goma.

Ati : “Kiriya gihugu gifite ikibuga cy’indege [cya Goma] hari abambukaba bavuye muri Congo bagahita baza i Gisenyi kubera ko ari hafi, ariko ubu ntabwo bari kuza.”

Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere mu Rwanda, nibwo rwego rwinjiza amadevize menshi kurusha izindi zose nk’uko bitangazwa na BBC.

Mu Kivu, aba basare batambagiza abakerarugendo babereka ibirwa, amashyuza n’ibindi byiza nyaburanga bigize aka gace, nabo bakabivanamo amaramuko.

Mu gihe cya Covid, ubu bukerarugendo bwarafunzwe aba basare bamara hafi imyaka ibiri amato yabo abujijwe gukora. Ariko byari bitangiye gusubira mu buryo.

Rashid ati : “Urebye ubu nibwo abantu batangiye kwisanzura nanone bagaruka muri bwa buzima bwa cyera. Ariko ubu…ikibazo kiri aha ni ku mipaka, bituma abantu bataza.”

Gufunga imipaka kare byaje nyuma y’uko DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara barimo kurwana, ibirego u Rwanda ruhakana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA