Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo za Monusco , bagiye kugeragereza intwaro mu gace ka Sake hari hafi y’umujyi wa Goma uhana imbibe n’uwa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda .
Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare muri Zone ya Sokola2, Lt Col Guillaume Njike Kaiko yateguje Abanye-Congo batuye mu Burasirazuba bw’Igihugu ko izi ntwaro za rutura zizasuzumirwa mu gace ka Sake muri Teritwari ya Masisi ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022.
Uyu musirikare yasabye abaturage kutazagira ubwoba ubwo izi mbunda zizaba ziri kurashishwa batagomba kugira ubwoba ahubwo ko bagomba gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.
Hagati y’Umujyi wa Goma n’agace ka Sake kazageragerzwamo ibi bisasu harimo intera y’Ibilometrro 20.