Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko hari indege yayo yakoreye impanuka yoroheje ku kibuga cy’indege cya Kamembe i Rusizi.
Indege yakoze impanuka ni iyari ifite urugendo ‘WB601’, aho yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali Saa 7h00 ikagera i Kamembe saa 7h40.
RwandAir yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka yorohereje ubwo yamanukiraga ku kibuga cy’i Kamembe.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyateye iyi mpanuka, gusa yaba abakozi ba RwandAir n’abagenzi bari muri iyi ndege nta n’umwe wigeze agira ikibazo.
Iyi sosiyete yihanganishije abakiliya bayo “ku kibazo cy’impinduka zishobora kuba mu ngendo zabo bitewe n’iyi mpanuka.
Impanuka nk’iyi yaherukaga muri RwandAir muri Mata 2022 ubwo indege yanyereye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu gihe yageragezaga kugwa, bituma ihagarara mu byatsi biri iruhande rw’inzira yagenewe kunyuramo.