AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Indege y’intambara ya Congo yinjiye mu Rwanda iraswaho amasasu

Indege y’intambara  ya Congo  yinjiye mu Rwanda iraswaho  amasasu
28-12-2022 saa 15:38' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3401 | Ibitekerezo

Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y’imbunda nini bekekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.

Abanyamakuru bakorera i Rubavu bavuze ko iriya ndege yanyuze mu kirere cy’u Rwanda, abasirikare barwanira mu Mazi, Marine barasa amasasu (bishoboka ko ari ugutanga gasopo).

Hari umwe mu bantu bibonye ku ruhande rwo muri Congo, avuga ko indege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.

Umunyamakuru Daniel Michombero ukorera mu burasirazuba bwa Congo, yavuze ko indege y’intambara ya Congo, yagaragaye mu kirere cy’i Goma, ahagana saa 10h 46 a.m.

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu gihe cyashize cyagaragaje indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zakorewe mu Burusiya, kivuga ko zifashishwa mu bikorwa bya gisirikare ku mutwe wa M23.

Undi muntu wari i Goma yavuze ko yumvise ibisasu by’amabombe byavuze nyuma y’uko iriya ndege y’intambara yari yinjiye mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA