AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impinduka muri Guverinoma : Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya

Impinduka muri Guverinoma : Perezida  Kagame  yashyizeho Abaminisitiri bashya
30-07-2022 saa 15:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2567 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta.

Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.

Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.

Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA