AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impanuka y’ikamyo yahitanye umumotari n’umugenzi i Rubavu

Impanuka y’ikamyo yahitanye umumotari n’umugenzi  i Rubavu
25-05-2022 saa 13:01' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1599 | Ibitekerezo

Mu Kagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Hoho yagonze umumotari wari uhetse umugenzi, bombi bahita bitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, yabereye mu Mudugudu wa Gitebe II, mu Kagari ka Muhira mu Murenge wa Rugerero.

Iyi mpanuka yabereye imbere y’ibiro by’Akagari ka Muhira, yakozwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Hoho ifite plaque ya RAE 725 K mu gihe yagonze moto yari ifite plaque RE925E.

Umuturage wahaye amakuru Rwandatribune, yavuze ko yahanyuze ubwo yari agiye mu kazi agasanga iyi kamyo ikimara kugonga aba bantu bose bitabye Imana.

Uyu muturage yavuze ko, hashize igihe Polisi itaragera ahabereye iyi mpanuka mu gihe abaturage bari baje kureba iby’iyi nkuru ibabaje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA