AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igisirikare cya Uganda cyitandukanyije n’ibyatangajwe na Gen Muhoozi byatumye abarimo Gen James Kabarebe na Museveni bashinjwa ibirego bikomeye

Igisirikare cya Uganda cyitandukanyije n’ibyatangajwe na Gen Muhoozi byatumye abarimo Gen James Kabarebe  na Museveni  bashinjwa ibirego  bikomeye
7-07-2022 saa 07:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3426 | Ibitekerezo

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko ibyatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wavuze ko ashyigikiye umutwe urwanya ubutegetsi bwa Ethiopia, bidakwiye kwitirirwa UPDF kuko atari umuvugizi wayo cyangwa ngo abe Umugaba Mukuru wayo.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye na BBC Africa, ubwo yabazwaga ku butumwa bwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije kuri Twitter mu mpera z’umwaka ushize agaragaza ko ashyigikiye umutwe wa TPLF urwanya Ethiopia.

Brig Gen Felix Kulayigye yavuze ko buriya butumwa bwa Muhoozi, butigeze butangwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda cyangwa ngo butangwe n’Umuvugizi w’iki Gisirikare. Ati “Bityo rero ntaho duhurira na bwo.”

Yakomeje agira ati “Amakuru y’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda cyangwa ku bindi byose byerecyeke Igisirikare, anyura mu nzira zemewe, ntabwo anyura kuri Twitter.”

UPDF yitandukanyije na buriya butumwa bwa Muhoozi, nyuma y’iminsi micye n’ubundi iki gisirikare cyamaganye ibikubiye muri raporo yasohotse mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka igishinja gufasha umutwe wa TPLF.

Iyi raporo yanagarutse ku basirikare 20 bakuru bavugwaho kuba mu bikorwa byo gufasha uyu mutwe barimo Gen Muhoozi ushinjwa kuba ari we uyobora uburyo bwo kugeza inkunga kuri uyu mutwe.

Muri aba basirikare kandi, harimo General James Kabarebe, aho iyi Raporo yavuze ko uyu musirikare w’umunyabigwi mu karere, ngo yigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, ikamushinja kuba ari we uyoboye ibikorwa by’imyitozo y’uriya mutwe.

Brig Gen Felix Kulayigye anyomoza ibikubiye muri iyi raporo, mu cyumweru gishize yagize ati “James Kabarebe ntiyigeze aba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda.”

Ubutumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje mu kwezi k’Ugushyingo 2021, buri mu byagendeweho kuri iyi raporo ishinja Igisirikare cya Uganda gufasha TPLF.

Icyo gihe Muhoozi yari yagaraje ko ashyigikiye impamvu zituma uyu mutwe w’Aba-Tigray urwana zirimo ihohoterwa rivugwa ko ryakorewe abari n’abategarugori.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, anaherutse gusabwa n’uyu Mukuru w’Igihugu akanaba Se, kudatangaza amakuru ajyanye n’umutekano w’Igihugu.

Iyi Raporo yakozwe n’umuyoboro wa YouTube uzwi nka Zehabesha Original, igaragaza urutonde rw’abasirikare bagera muri 20, bavugwaho kuba bakorana na TPLF.

Iyi raporo ivuga ko “Gen James Kabarebe wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda” ari we ushinzwe ibikorwa by’imyitozo by’uyu mutwe.

Umuvugizi wa UPDF, Gen Felix Kulayigye yamaganiye kure ibikubiye muri iyi raporo, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Yavuze ko icya mbere Gen James Kabarebe uvugwa ko yigeze kuba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, atigeze akora izi nshingano nk’uko bitangazwa na Rwandatribune dukesha iyi nkuru.

Yavuze ako ko Uganda nta hantu na hamwe ihana imbibi na Ethiopia nkuko bivugwa muri iki cyegeranyo.

Ati “Icya gatatu, Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo ntiyigeze ahura n’ushinjwa Gen Akol Koor. Bombi ntibigeze na rimwe bahura nta n’umwe uzi undi.”

Bizwi neza ko nubwo Gen James Kabarebe yagize uruhare rukomeye mu ntambara zafashije gushyira ibintu mu buryo mu Bihugu byo mu karere ariko atigeze aba Minisitiri w’Ingabo muri Uganda.

Gen James Kabarebe ubu usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Umutekano, yagiye akora imyanya itandukanye mu buyobozi Bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri iriya raporo ishinja igisirikare cya Uganda gutoza uriya mutwe wa TPLF, havugwamo ko kandi Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we unyuzwaho inkunga ihabwa uyu mutwe, aho ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zawuhaye inkunga ya Miliyoni 200 z’amadorali ya Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA