Umugore witwa Nzamukosha Dorothée utuye mu Murenge wa Ririma ho mu Karere ka Bugesera afunzwe ashinjwa kwishyura umuntu ngo yice mukeba we kugira ngo yegukane umugabo basangiye.Ibi bikaba byaramenyekanye nyuma y’uko uwo yahaye iki kiraka amuvuyemo.
Mushimiyimana Benjamin avuga ko ku itariki 29 umuntu yamuhamagaye akamubwira ko hari umudamu w’inshuti ye wamubwiye ko ashaka kwicisha mukeba we kandi ko yamwemereye ko bishoboka ariko ko icyo bashaka ari amafaranga ubundi bakabyihorera undi nawe amwemerera ko bishoboka .
Benjamin yaje guhura imbona nkubone na Nzamukosha washakaga kwicisha Mukeba we amusaba ikiguzi cy’ibihumbi 500 Frw ngo akore aka kazi , Nzamukosha avuga ko ntayo afite ahubwo ko yamubonera ibihumbi 200 Frw. Baje gutandukana bemerenyijwe ko Benjamin agiye gushaka undi wamufasha ako kazi kuko atakabasha wenyine ndetse aza no kumwizeza ko nimugoroba aza kumuha igisubizo.
Akomeza avuga bigeze nimugoroba yasubiye guhura na Nzamukosha wahise amubwira ko iby’akazi yaba abyihoroye kuko yumvise ko mukeba we n’umugabo bashwanye bityo ko aramutse amenye ko batatandukanye yahita amuha uburenganzira bwo gukomeza akazi cyane cyane ko mukeba we yari yaramutwaye umugabo kandi afite butike.
Ngo ku munsi ukurikiyeho , Nzamukosha yaje guhamagara Benjamin amubwira ko agomba kuza bakavugana undi ajyayo kuri 31 ngo hari ku Cyumweru aho yanahise amubwiya ko agomba gukora akazi undi akamusubiza ko atagomba kwica umuntu atazi ko agomba kubanza kumumenya undi ngo yaje kumutungira agatoki.
Nyuma yaje kujya mu rugo rwa mukeba wa Nzamukosha wari usanzwe ari umuvuzi Gakondo amubwira ko afite umuntu urembye adashobora gutega ngo amugereho biza kurangira bahanye numero za Telefone ndetse Benjamin amubwira ko ibindi babivugana kuri Telefone.
Ngo akimara kubona numero ya Telefone yahise ajya kwa Nzamukosha arayimwereka ndetse anavugish yiyumvira, undi ahita amubwira ko ejo yaza akamuha avanse .Nzamukosha yahise ahamagara muramu we amusaba ayo mafaranga undi amusubiza ko azajya kuyabikuza umunsi ukurikiye akayamuha ati’’ Dutandukana gutyo ndigendera nawe asigara aho ngaho’’
Umunsi ukurikiyeho Nzamukosha yaje guhamagara Benjamin amubwira ko yaza agafata amafaranga , undi araza bemeranya ko amwishura igice andi akazamuha yarangije Misiyo, ati’’ Ubwo ngeze hirya ndavuga ngo reka mwihorere n’ubundi ayangaya ni manu niboneye , nta n’impamvu yo kwirirwa mbijyamo..’’
Ngo umutima waje kumukomanga umubwira ko iyo Nzamukosha aza kuba yarahaye aka kazi umuntu w’ikirara yarikugakora bityo ko gucecekana ibintu yamenye bitaba ari byiza. Ati’’ Ngeze aho kuko yakomezaga kumpamagara anyishuza , ndamubwira ati ejo nzamwica, ahubwo tegura amafaranga yashyire hafi , niguhamagaza telephone ye uzamenye ko yapfuye’’
Benjamin avuga ko yaje guhamagara mukeba wa Nzamukosha akamusaba ko ejo mu gitondo yaza kumuvuriria umuntu we yari yamubwiye ko arwaye undi ati’’ Ntakibazo ndi Tayali’’Ngo mu gitondo yaje kumuhamagara amubwira ko bagenda ariko ngo undi kuko yari afite abarwayi benshi yabanje gutinda.
Nzamukosha yagiye gucunga uko Mukeba we yicwa
Uwo munsi w’akazi , bigeze mu ma saa yine z’amanywa , Nzamukosha yahamgaye Benjamin amubaza iby’akazi undi ashatse kumubeshya amubwira ko ari hafi y’urugo rwe arimo kumureba ko ari mu rugo ari kuvura. Undi ngo yaje kubahuriza ku murongo wa Tellefone bizakurangira uwagombaga kwicwa avuze ko ateze umunyonzi aje ndetse na Nzamukosha nyuma avuganye na Benjamin amubwira koko amwiboneye ashobotse iwe.
Baje guhura ndetse Benjamin atwara uwo yagombaga kwica mu rugo iwe ari nabwo yahise amubwira uko gahunda zimeze ko bamumutumyeho ngo amwice ati’’ Twaraje tugeze iwanjye ndamubwira nti, umva rero umudamu bita Doroteya uramuzi ? ati ‘ ndamuzi, mupfana iki se cyangwa mupfa iki ?, arambwira ati Doroteya ni mukeba wanjye ariko njyewe nta kintu mfa nawe , nti’ nonese ko yampaye misiyo yo kukwica urayivugaho iki ? Ati’ rwose ntabwo nigeze mukemukira’’
Uyu mukeba wa Nzamukosha yabwiye Benjamin ko ntacyo apfa nawe uretse ngo kuba yaratandukanye n’umugabo avuga ko basangiye akajya kwishakira undi kandi babana bityo ko uretse wenda ishyari nta kindi kibazo bafitanye kuko ngo bagishinga Butike Nzamukosha yaje akavuga ko atayivamo bikaza kurangira umugabo we ariwe uyimusohoyemo amubwira ko ariwe wamutaye akagenda.
Bakimara kuganira, Benjamin yahise ahamagara Nzamukosha mukeba we yiyumvira amubwira ko akazi yakarangije akamujugunya muri Fose ndetse ko akana yari afite yagasize ku muhanda nta kibazo , undi ahita umwoherereza ibimhu 41 Frw maze ahamo mukeba we ibihumbi 10 ngo yigendera ndetse amusaba kujya gutanga ikirego kuri RIB akishinganisha kuko ashobora guha akazi ikirara bikarangira abigenderamo.
Mushimiyimana Belancile wagombaga kwicwa , avuga ko atuye mu Mudugudu wa Kabeza , Akagari ka Kabeza ,Umurenge wa Ririma avuga ibyamubayeho , yabwiye UKWEZI ko ibyo Benjamin yavuze aribyo ndetse ko ariwe ukesha ubuzima bwe.
Ngo Benjamin akimara kubwira Nzamukosha ko yamwishe yahise amusaba ibimenyetso undi amubwira ko abifite byinshi birimo na telephone ebyiri imwe inabaruye ku mugabo wabo Bigirimana Emmanuel ndetse aranayimuhama gaza .Ngo Mushimiyimana Belancile akimara kuva kwa Benjamin nk’ejo baje guhura ndetse ahamagara Nzamukosha bose barikumwe ndetse aza no kumufata amajwi avugana na Benjamin iby’akazi yamuhaye.
Bivugwa ko Nzamukosha afite undi mugabo babana
Bigirimana Emmanuel avuga ko yashakanye na Nzamukosha mu 2008 ndetse ko babanye mu buzima batameranye neza amushinja gukunda amaraha ndetse ashimangira ko nubwo babanaga ariko yari azi neza ko ashobora kuba amuca inyuma ariko akanga kubikomeza.
Ngo mu 2016 , Bigirimana yaje gufungwa , afunguwe mu 2018 agarutse mu rugo asanga ibintu yasigiye Nzamukosha byose ntabihari ngo ariko agifunzwe hari umugabo w’umumotari wari warinjiye urugo rwe ariko yabaza Nzamukosha akamubwira ko ari umufasha ngo abone uko amugemurira.
Yaje kwiyama Nzamukosha ko adashaka ko amusura muri Gereza kugira ngo atazabyitwaza ahubwo ko yajya aza kumusura amukumbuye amuzaniye umwana.
Agifungurwa ageze mu rugo yaje kubaza Nzamukosha aho imitungo yamusigiye yagiye harimo n’amafaranga ndetse amusaba ko yamuha amafaranga akongera kwikorera undi amubwira ko ntayo afite.
Ngo nyuma ari nijoro Nzamukosha yaje kubwira Umugabo we ko arimo kuribwa mu nda ko bishoboka kuba ari amarozi, bityo ko ashaka kujya kwa muganga, undi ngo yaramuretse aragenda ariko mu gitondo ajya kureba kwa muganga , agezeyo abwirwa ko Nzamukosha atahakandagiye niko kujya kuri wa mumotari byavugwaga ko ariho yagiye.
Ngo Nzamukosha yaje kumenya amakuru ko umugabo yamenye ibyo arimo, ahita afata igare azaguhurira na we mu rugo biza kurangira baserereye ,ubuyobozi bw’Umudugudu burahurura bumusaba ko yagira icyo aha umugore akagenda.
Bigirimana Emmanuel yabwiye UKWEZI ko Nzamukosha yagiye nyuma y’uko yumvise ko uyu mugabo amaze kwisuganya ndetse yashatse undi mugore yagarutse avuga ko ashaka aho kurerera abana babiri babyaranye undi amuha inzu yo kubamo niko gutangira guturana na mukeba we.
Bigirimana avuga ko umunsi umwe yaje mu rugo atashye agasanga umwana muto wari uconka arimo kurira umukuru yahojeje byanze yamubaza nyina akamusubiza ko yagiye.
Ngo yaje guperereza aza kumenya ko Nzamukosha yasanze wa mumotari byavugwaga ko yamwinjiye afunzwe anagezeyo koko arahamusanga , baraserera ndetse Nzamukosha asubira iwabo ku nama bari bagiriwe n’abantu babonaga uko babanye.
Akomeza avuga ko Nzamukosha yaje kuva iwabo akakjya I Nyabagendwa kubana na wa mumotari nubwo we avuga ko ntamugabo afite .
Ibyo kuba Nzamukosha yarashatse kwivugana mukeba we avuga ko yabonaga ko atabitekereza ahubwo ko byamutunguye Belancile aje kumubwira ko arokotse urupfu ko bari bamujugunye mu cyobo bityo ko kugeza ubu atarabyiyumvisha neza ukuntu umuntu yashaka kwambura mugenzi we ubuzima bapfa umugabo cyane cyane ko atigeze abavanga ko ahubwo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina , Nzamukosha yari afite abandi babimukorera.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikurikirana…..,
Bugesera : Umugore afungiwe kwishyura umwicanyi ngo amukize mukeba we|| Uwari umwicanyi yaramurokoye