AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyo RDF ivuga ku basirikare 500 badasanzwe u Rwanda rushinjwa kohereza muri M23

Icyo RDF ivuga  ku basirikare 500 badasanzwe  u Rwanda rushinjwa  kohereza  muri M23
10-06-2022 saa 07:04' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2718 | Ibitekerezo

Igisirikare cya Congo (FARDC), cyashinje u Rwanda kohereza ingabo 500 zo mu mutwe wihariye mu Burasirazuba bw’iki gihugu gufasha inyeshyamba za M23, ibyo u Rwanda rwavuze ko nta shingiro bifite.

Ibi birego bije nyuma y’umwuka mubi wongeye kwaduka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, rushinjwa gutera inkunga inyeshyamba za M23 zubuye intwaro zikongera kurwana n’ingabo z’iki gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. U Rwanda rwakomeje kubihakana.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Sylvain Ekenge, yavuze ko u Rwanda rwahinduye amayeri kugira ngo bitamenyekana ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Congo nk’uko Tv5 Monde yabitangaje.

Yagize ati “Uhereye igihe abasirikare b’u Rwanda bafatwaga muri teritwari ya Rutshuru, u Rwanda rwahinduye impuzankano y’abasirikare barwo ngo ruyobye uburari ko ruri ku butaka bwa Congo aho rutera inkunga M23.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwohereje abasirikare bagera kuri 500 bo mu mutwe wihariye muri Chanzu, bose bambaye impuzankano nshya irimo amabara y’umukara n’icyatsi n’ingofero z’umutwe warwo wihariye.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Yagize ati “Binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ndetse n’Intuma yarwo mu Muryango w’Abibumbye, rwavuze rweruye ko nta nyungu dufite muri aya makimbirane kandi ntabwo tuzagira icyo tuvuga ku birego bidafite ishingiro.”

Umuvugizi w’igirikare cy’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga na we yagize ati “Ntacyo twavuga ku makuru y’ibihuha.”

Imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura mu ntangiriro z’iki cyumweru muri teritwari ya Rutshuru. Ingabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO), zifatanyije n’iza FARDC mu kurwanya M23. Kimwe mu birindiro bya MONUSCO byagabweho igitero kuri uyu wa Gatatu, abasirikare batatu bayo barakomereka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA