AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Icyo Perezida Kagame avuga kuri M23 n’Inkunga u Rwanda rushinjwa kuyiha

Icyo Perezida  Kagame avuga kuri M23  n’Inkunga u Rwanda rushinjwa kuyiha
6-06-2022 saa 09:41' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3412 | Ibitekerezo

Nyuma y’imyaka y’agahenge, u Rwanda rwongeye kwisanga mu nkundura irusaba ibisobanuro ku mikorere y’umutwe wa M23, rushinjwa ko ruwutera inkunga. Hari haciye kabiri izo nkuru zisa n’izasinziriye ariko kuva imirwano yakwaduka hagati yawo n’igisirikare cya Congo, ibintu byahinduye isura.

M23 ikomeje kurwana umuhenerezo, ihanganye n’igisirikare cya Congo hamwe n’umutwe wa FDLR byahuje imbaraga. Ku rundi ruhande, Congo yagaruye ibirego bisanzwe mu kabati, ishinja u Rwanda ko ari rwo rubiri inyuma, ko rutera inkunga uyu mutwe.

Mu 2013, u Rwanda rwashinjwe gufasha M23, rurabihakana ariko amahanga aterera agati mu ryinyo yanga kubyumva, birangira rufatiwe ibihano birimo guhagarikirwa inkunga.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Kagame yakunze gushyira umucyo kuri iki kibazo cya M23 ndetse n’amakimbirane aterwa n’imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu 2012 ubwo Perezida Kagame yari i Nyakinama aganira n’abasirikare bakuru, yavuze ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bidakomoka ku Rwanda urebye amateka yo mu bihe bya kera cyangwa se ibya hafi.

Yavuze ko abashinja u Rwanda guha M23 intwaro bibeshya, kuko ahubwo uyu mutwe uzikura mu gihugu cyawo aho urwanira umunsi ku munsi, ijoro n’amanywa.

Ati “Tubafasha iki ? Intwaro ? Bari gukura intwaro mu bubiko bwabo, intwaro n’amasasu bafite ni izabo, ni igihugu cyabo, habe n’isasu na rimwe twabahaye. Iyo tuba twarabikoze, nari kubibabwira, kuko twari kuba twarabikoze kubera impamvu.”

Muri icyo gihe, Umuryango Mpuzamahanga wari umereye nabi u Rwanda, urushinja ko kuba inyuma ya M23, binagera n’aho ibihugu byinshi bihagarikira u Rwanda inkunga.

Perezida Kagame mu gusobanura, yumvikanishaga ko ahubwo abashinja u Rwanda gukora amabi muri RDC, aribo bafite ukuboko mu biba byose.

Ati “Ibibazo byatewe n’umuryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa bacu. Kandi kubera ko batumva, ni abanyagasuzuguro, noneho ntibanatanga n’ibisubizo. Bo bahora badukururira ibibazo.”

Magingo aya, birasa n’aho amahanga yabonye umuzi w’ikibazo ku buryo kuva M23 yakubura imirwano muri uyu mwaka wa 2022, imijugujugu yaterwaga u Rwanda ivuye mu bihugu bikomeye, yagabanutse ahubwo RDC igasabwa gukemura ikibazo mu mizi.

Ku wa 12 Nyakanga 2012, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Londres, aganira na Zeinab Badawi mu kiganiro cyitwa BBC HARDtalk. Icyo gihe yabajijwe ku kiganiro yagiranye na Ban Ki-moon wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Zeinab yashatse kumenya niba yaramubajije ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwashinjwaga byo gufasha M23. Ati “Yego yarabizamuye avuga ku bikubiye muri raporo [y’impuguke za Loni]. Naramusubije nti ‘abantu be baramubeshye’.

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba hari urubyiruko rwo mu Rwanda rwaba rwarajyanywe muri M23. Icyo gihe u Rwanda rwashinjwaga ko rwohereza abasore b’abanyarwanda kujya muri RDC kurwana ku ruhande rwa M23.

Mu kumusubiza yagize ati “Kuki urubyiruko rw’u Rwanda rwajyayo ?”, anavuga ko intwaro bashinja u Rwanda guha M23, ahubwo yo izikura muri Congo aho irwanira.

“Ikibazo gikomeye muri Congo, ni imvange y’agasuzuguro no kutumva. Agasuzuguro ko kuvuga ngo aba bantu bari kubaha intwaro, oya, bari kuvana mu gisirikare intwaro.”

Mu kiganiro yagiranye na France 24 mu 2014, Perezida Kagame yabajijwe ku bihano u Rwanda rwafatiwe rushinjwa gufasha M23, avuga ko urebye uburyo byakozwemo habayemo ugukabya gukomeye.

Yavuze ko ibyo u Rwanda rwashinjwe byose, rwasobanuye kandi rutanga n’ibimenyetso ariko ko bititaweho.

Ati “Byatumye tubona neza ko Isi turimo ari ko iteye.”

Muri Gicurasi 2013, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique, abazwa na François Soudan niba abona uburyo bigoye kwiyumvisha ko M23 idafitanye isano n’u Rwanda.

Mu gusubiza yagize ati “Bigoye nde ? Abadashaka kubona ukuri, batatwumva hanyuma bagatangaza raporo zibogamye. M23 ntabwo itureba, ibyayo bireba Guverinoma ya Congo.”

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 23 Ugushyingo 2012, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari rwo rutera ibibazo biboneka mu karere.

Ati “ Ntabwo u Rwanda rufite uruhare mu gutera ibibazo muri aka karere, nabusa, niyo wabisubiramo inshuro zingahe ntabwo bizaba ukuri kuko si byo. Nta nubwo twabyemera. Ntabwo ari twe ibibazo biri mu baturanyi, biri muri aka karere, ntabwo ari twe biturukaho. Ntabwo ari byo.”

Hashize iminsi bitangajwe ko FARDC iri mu bufatanye n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abavuye mu Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko ingabo za RDC zirimo gukorana na FDLR mu mugambi wo kuyifasha kugera hafi y’u Rwanda ngo ijye iruhungabanyiriza umutekano.

Ati “FARDC, ni ingabo za DRC, uyu munsi amakuru dufite ni uko bafatanyije na FDLR, baza kurwana, babahaye impuzankano, akaba ari bo bashyira imbere ariko urumva FARDC ifite gahunda yayo, FDLR ifite gahunda yayo, ni ukugira ngo bagere ku mupaka w’u Rwanda noneho babashe kujya bakora ibikorwa byabo by’iterabwoba mu Rwanda".

Inshuro nyinshi, u Rwanda rwakunze kuvuga ko umuntu ukorana n’Interahamwe, adashobora kwihanganirwa cyane mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu 2014, Perezida Kagame yaburiye abashaka gukorana na FDLR, avuga ko imikoranire yabo ibangamiye u Rwanda idashobora kubagwa amahoro kuko “hari umurongo utukura udakwiriye kurengwa”.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA