AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022

 Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri  yo ku wa 29 Nyakanga 2022
30-07-2022 saa 08:16' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1466 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira :

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Kamena 2022.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19.

Ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa kandi zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi (harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange). Kwikingiza byuzuye bisobanura guhabwa inkingo ebyiri ndetse n’urwo gushimangira ku bujuje ibisabwa (nyuma y’amezi 3 umuntu ahawe urukingo rwa 2).

– Abagenzi bose baza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ntibasabwa kubanza kwipimisha Covid-19. Icyakora barashishikarizwa kwipimisha kenshi.

– Ba mukerarugendo basura pariki zirimo inguge n’ingagi bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu buryo bwa PCR Test, naho abasura izindi Pariki z’Igihugu basabwa kubanza kwipimisha Covid-19 mu buryo bwa Rapid Test.

– Abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije. Abaturage barashishikarizwa kandi kwipimisha kenshi, bakanarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo guhana intera no gukaraba intoki.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’lbarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano akurikira :

– Amasezerano Mpuzamahanga agenga inyanja (United Nations Convention on the Law of the Sca/UNCLOS).

– Amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubuvuzi hagati y’u Burayi n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (European and Developing Countries Clinical Trials Partnership Association/ EDCTP).

– Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na ARISE IIP yo guteza imbere Icyanya cyahariwe lnganda cya Bugesera.

– Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Starstone yerekeranye no kubaka mu Rwanda ishuri mpuzamahanga ry’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.

– Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tony Football Excellence Programme (TFEP) yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :

– Umushinga w’itegeko ngenga rigenga itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika ylburasirazuba (EALA).

– Umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere Ikawa (TACO).

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’lterambere, yerekeranye n’impano igenewe inkunga ya kabiri y’inyongera y’umushinga w’uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano n’inguzanyo zigenewe inkunga ya kabiri y’inyongera y’umushinga w’uburezi bwiza bw’ibanze bugamije kubaka ubushobozi mu Rwanda.

– Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Unicredit Bank Austria AG, yerekeranye n’inguzanyo yo kubaka ibyiciro bibiri by’ishuri.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka n’Amabwiriza akurikira :

– Iteka rya Perezida ryerekeye ubutumwa bw’akazi, itangwa ry’ububasha n’iminsi y’lkiruhuko rusange.

– Iteka rya Minisitiri wintebe ryerekeye indamunite z’abakozi ba Leta.

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye Inama y’lgihugu y’Umurimo.

– Iteka rya Minisitiri ryerekeye abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano n’amasaha y’akazi mu cyumweru ku bakozi ba Leta.

– lteka rya Minisitiri ryerekeye umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’abakoresha n’ikiruhuko cy’ingoboka.

– Amabwiriza ya Minisitiri ashyiraho Komite y’lgihugu ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryo kubungabunga ibidukikije mu by’indege za gisivili.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu n’lmiryango Mpuzamahanga mu Rwanda :

Ba Ambasaderi/High Commissioners

– Madamu Belén Calvo Uyarra, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Madamu Diana Wanjiku Kiambuthi, High Commissioner wa Repubulika ya Kenya mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Swans Silas Adjé Metch, Ambasaderi wa Repubulika ya Côte d’Ivoire mu Rwanda, afite icyicaro i Kinshasa.

Abahagararive Imiryango Mpuzamahanga

– Madamu Ndeye Aissatou Masseck Ndiaye, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.

– Madamu Marlene Ngoyi, Uhagarariye mu Rwanda Ikigega kigamije Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu mahanga muri Afurika (FEDA).

– Madamu Aisha Kagabo, Ushinzwe guhuza imirimo y’Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) i Kigali.

Abahagararive inyungu z’Ibihugu (Honorary Consuls)

– Bwana Rubagenga Emery, Uhagarariye inyungu za Repubulika ya Barbados mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

– Bwana Ofer Zion Arbib, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda (Honorary Consul) i Milan mu Butaliyani.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira :

I. Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal/King Faisal Hospital

– Dr Zerihun Abebe, Chief Executive Officer

II. Mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda/RSSB

– Regis Rugemanshuro, Chief Executive Officer

– Louise Kanyonga, Deputy Chief Executive Officer

III. Muri Minisiteri y’lbikorwaremezo (MININFRA)

– Fidèle Abimana, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

IV. Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda /MINICOM

– Richard Niwenshuti, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary

V. Muri Minisiteri y’lmari n’Igenamigambi/MINECOFIN

National Development Planning and Research Department

– Godfrey Kabera, Head of National Development Planning and Research Department

– Jean Bosco Ndayisenga, Director General of National Programs and Projects Monitoring

– Ariane Zingiro, Director General of National Planning

Office of the Chief Economist

– Dr. Patrick Hitayezu, Chief Economist

– Chris Ngugabe, Director General of Macroeconomic Policy

– Stella R. Nteziryayo, Director General in charge of Debt Management

– Abel Ntegano, Director General of Tax Policy

National Treasury

– Laban Bayingana, Chief National Financial Operations

– Marie Françoise Uwanylligira, Advisor to the Minister of State in charge of National Treasury

National Budget Department

– Emmanuel Kubwimana, Director General of Fiscal Decentralization

– Jeanette Rwigamba, Director General of Budget Management as Reporting

Corporate Service Department

– Marie Ange Hakiba Ingabire, Head of Corporate Service Department

– Bob Mugisha, Director General of Finance

External Finance Department

– Gerald Mugabe, Director General of External Finance

Financial Sector Development Department

– Herbert Asiimwe, Director General of Banking and Non-Banking Sector

VI. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

– Isabelle Umugwaneza, Coordinator for Commonwealth Affairs

VII. Mu Bushinjacyaha Bukuru

Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

– Landouard Ndamyimigabo

– Marie Louise Igena

– Clarisse Uwitonze

– Evariste Karera

– Camarade Gilbert Mbonyinshuti

– Clémentine Uwizeyimana

– François Mutarambirwa

– Grace Musana

– Josephine Uwizeyimana

– Jean de Dieu Niwenshuti

Abashinjacyaha ku Rwego rw’lbanze

– Evariste Bitegetsimana Nsanzubuhoro

– Vital Sebwiza

– Noella Sugi Niwe Cyemezo

– Faustin Nkezabera

– Janvier Kubwimana

– Dieudonné Ndushabandi

– Michel Ndahiriwe

– Amanda Claire Umunyana

– Desiré Bizimana

– Clément Hirwa Nsengiyumva

– Chalon Aloys Ruzindana

– Jean de Dieu Ndagijimana

VIII. Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

– Judith Mbabazi, Komiseri

– Fortunée Nyiramadirida, Komiseri

IX. Mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda/Rwanda Elders Advisory Forum

– Evalde Ndabikunze, Director of Research Unit 9.

Mu bindi :

– Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 16 Kanama 2022, i Gikondo hari kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira :

– Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022, mu Rwanda hazizihizwa Umuganura.

– Ku itariki ya 12 Kanama 2022 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.

Bikorewe i Kigali, ku wa 29 Nyakanga 2022.

Dr. Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA