AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka 7 ya Perezida arimo irigenga RAB

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri  yemeje Amateka 7 ya Perezida  arimo irigenga RAB
15-10-2022 saa 03:18' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2060 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo imyanzuro itandukanye irimo Politiki y’Igihugu y’Ikoranabuhanga n’amateka atandukanye nk’irigena uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira.

Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro. Yagennye ko ingamba zari zisanzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zizakomeza gukurikizwa kandi ko zizongera kuvugururwa mu gihe cy’ukwezi kumwe hagendewe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abaturage bashishikarijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo guhana intera no gukaraba intoki.

Iyi nama kandi yemeje imishinga irindwi y’amategeko irimo uw’itegeko rigena uburyo bwo gusoresha, ujyanye n’amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gusana imiyoboro y’amashanyarazi no kugeza amashanyarazi ku bafatabuzi bashya.

Yemeje kandi amateka arindwi ya Perezida arimo irigendana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, irigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, irigenga Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative n’andi.

Mu yandi mateka yemejwe, harimo atatu ya Minisitiri arimo iryerekeye imibereho myiza y’umwana n’irijyanye n’uburyo bwo gufasha umwana wanduye cyangwa urwaye indwara zidakira.

Ku rundi ruhande, Hervé Djadjèdji Djokpe yemejwe nka Ambasaderi wa Bénin mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni mu gihe Therese Maria Zitting we yemejwe nka Ambasaderi wa Finland mu Rwanda ariko afite icyicaro i Dar es Salaam.

Ni mu gihe Julien Gustave Kavaruganda we yemejwe nk’uhagarariye inyungu za Romania mu Rwanda.

Soma Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu buryo burambuye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA