AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibya Dosiye y’Abagaragaye bahondagura Umurundi i Kigali bikamuviramo urupfu

Ibya  Dosiye y’Abagaragaye bahondagura Umurundi i Kigali  bikamuviramo urupfu
13-12-2022 saa 07:59' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1705 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaje ko kuri Sitasiyo yarwo iherereye mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo hafungiye abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu,ubu dosiye yabo yamaze kuzamurwa.

Aba bagabo batatu barimo uwari usanzwe ashinzwe kurinda umutekano muri aka kabari (bouncer), Jean Claude Habiyaremye, umuyobozi wako Elie Ahishakiye ndetse n’umusekirite Juvenal Nshizimpumpu, batawe muri yombi mu minsi micye ishize.

Bakurikiranyweho gukubita umugabo witwa Emmanuel Muhizi, bikamuviramo gupfa azize ibikomere yatewe no gukubitwa n’aba babikekwaho dore ko yitabye Imana ku munsi yakubitiweho tariki 28 Ugushyingo 2022.

Batawe muri yombi nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza aba bagabo bari gukubita nyakwigendera bamuryamishije hasi mu muhanda, ubundi bari kumuniga.

Muhizi Emmanuel wakubitwaga bivugwa ko yazizwaga ko muri Kanama 2022 yafatanyije na mugenzi we bakubita uwitwa Harushyubuzima Clément baramukomeretsa bikomeye.

Icyo gihe ngo haje gufatwa mugenzi we gusa, Muhizi Emmanuel aratoroka ; uwafashwe yakorewe dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Nyuma Muhizi yasubiye kuri ako kabari abagabo batawe muri yombi baramubona batangira gukimbirana bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Harushyubuzima.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry mu cyumweru gishize wari wemeje ko aba bagabo bari mu maboko y’uru rwego, yatangaje ko RIB yamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo aba bagabo, ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko dosiye ikubiyemo iki kirego, yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 05 Ukuboza 2022.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake aba bagabo bakekwaho, gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, abahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA