Impuguke mu by’amategeko zemeranya n’ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane Transparency International-Rwanda, ko ikibazo cy’ubucucike mu magereza giterwa nuko ahanini hatangwa igihano cyo gufungira mu magereza abakoze ibyaha aho kubahanisha n’ibindi bihano bitandukanye biteganywa n’amategeko.
Umubare w’abafungiwe muri gereza 12 hirya no hino mu gihugu umaze kugera ku bihumbi bisaga 84 bavuye ku bihumbi bisaga 66,000 muri 2020. Ubucucike bwavuye ku 136% muri 2020 bugeze ku 174% muri uyu mwaka.
Muri abo nyamara abafungiwe ibyaha bisanzwe ni ibihumbi 61,000 bari mubashobora guhabwa ibindi bihano biteganywa n’amategeko ndetse muri hari ibihumbi 11,450 byafunzwe by’agateganyo.
Umunyamategeko Jean Claude Rwibasira aravuga bimwe mu bikubiye mu bushakashatsi bya Transparency International Rwanda kuri iyi ngingo.
Yagize ati “Iyo turebye muri biriya bihumbi 84 abagera ku bihumbi 61 ubu ni ibyaha bisanzwe noneho mur ibo dufite 11,450 bafunzwe by’agateganyo, ni umubare munini cyane kandi aba ni abafungiwe muri ya ma gereza 12 ubwo ntabwo tuba twabaze abari muri za station za Police na bo bashobora kumaramo iminsi kuko urebye ukuntu itegeko ryacu riteye usanga bavuga bati niba ari kuri RIB ni iminsi 5 utabariyemo iminsi y’ikiruhuko, kuri parike naho yatanga ikirego tugategereza igihe urukiko ruzaburanishiriza”
Bimaze kumenyerwa ko iyo urengwa agejejwe imbere y’umucamanza, ubushinjacyaha bumusabirwa iminsi 30 y’igifungo ari muri gereza kugira ngo hakorwe iperereza ry’imbitse kubyo arengwa.
Umuyobozi w’Umuryango Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee asanga hari ibyaha bitakagombye gusbirwa iminsi 30 y’igifungo mugihe hakorwa dossier.
Yagize ati ’’Urabona wa mukobwa wari wambaye umwenda ntazi uko na wita ubwo yari muri BK Arena nkumva ngo bamusabiye iminsi 30 jye mbaza umushinjacyaha nti ndabasabye mumbwire iyo minsi 30 ni iyo gukora irihe perereza ? Murashaka kumenya aho yaguriye iyo myenda ? Murashaka kumenya ayo Yawuguze ? Iperereza ni irihe ? Rero byabaye nk’umuco umushinjacyaha apfa kugera imbere y’umucamanza ati mpa iminsi 30 yo gukora iperereza. Dusanga hakwiye kugira ikindi giteganywa kuko iyo nkwatse ingwate cyangwa n’ihazabu nshobora kubikwaka singufunge. Gufunga si cyo gihano cyonyine si nacyo kigomba kuba igisubizo cyonyine. ’’
Umuyobozi wa Legal Aid Forum Andrews Kananga asanga Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Ubushingacyaha n’Ubucamanza ari zo nzego zifite uruhare mu guhindura byinshi mu mitangire y’ibindi bihano.
Yagize ati “Cya cyiciro cy’abantu ibihumbi 11,000 gutinda bataraburanishwa ubwabyo biba ari ukwica uburenganzira bw’umuntu, icya kabiri nanone iyo ufungiye abantu mu magereza yarengeje ubushobozi bwayo ubwo na bwo ni ukubangamira uburenganzira bw’abantu kuko n’iyo bafunze kubera ko bakoze ibyaha hari uburenganzira bundi amategeko abaha akaba ari yo mpamvu twumva ko inzego zigomba guhura zikaganira. Mwabonye ko inzego zibigiramo uruhare ari nyinshi. Si amagereza kuko bo bakira abantu bakatiwe ahubwo duhereye kuri RIB, parike n’inkiko aho ni ho hari ikibazo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Majyambere Liberale avuga ko itangwa ry’ibihano ritakagombye guteza ibindi bibazo mu rwego rw’amategeko.
Ati “Ubusanzwe iyo umuntu akoze icyaha arahanwa ni ko amategeko akozwe, ibihano bitangwa nabyo bigenda bijyana n’icyaha cyakozwe tukareba rero ngo ese ikibazo kiri he mu bihano bitangwa ? Ibihano bitangwa uyu munsi hari aho bishobora gutera ikibazo aho birangirira kuko uwahanwe agakatirwa biba biri burangire agiye ahandi hantu, aho afungirwa aho wenda dushobora kuhabona ikibazo cyane cyane wenda ku magereza ubucucike. Ibihano ubwabyo ntitubibona nk’ikibazo ahubwo dufate ibihano bitaza guteza ikindi kibazo.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Theophile Mnonera aravuga impamvu hatarajyaho iteka rya Minisitiri ryerekeye igihano cyo gukora imirimo rusange ndetse n’ibyo kwambikwa igikomo uwahamwe n’icyaha ku buryo agira imbibi atarenga.
Yagize ati “Ari iryo teka rigomba gushyirwaho n’icyo gihano rirateguye ndetse n’itegeko ryagombaga gushyirwaho rishyira icyo gihano mu rwego rwa RCS na ryo ryamaze kwemezwa n’inteko ishinga amategeko, ku buryo twizera ko mu gihe cya vuba rizasohoka bigatuma n’iryo teka rindi risohoka bigatuma rituma rishyirwa mubikorwa. Ngirango rero riri mu nzira risigaje inzira imwe ijyanye no kuritangaza mu igazeti ni cyo navuga.”
Hari uburyo 12 bw’ibindi bihano uhamwe n’icyaha agomba guhanishwa usibye koherezwa muri gereza. Bumwe muribwo ni ugukatirwa gukora imirimo rusange, kwakwa ingwate, guhabwa igifungo gisubitswe, kwishyura ibyangijwe, kumvikanisha abafitanye ibibazo n’ibindi.