Mu nkambi y’impuzi z’abanyarwanda n’Abarundi ya Dzaleka, mu karere ka Dowa ibarizwa muri Malawi abatari bake baturikanywe n’amagerenade yatewe n’abagizi ba nabi.
Umuvugizi wa Polisi ya Dowa Gladson M’bumpha yemeje aya makuru, avuga ko abakomeretse bajyanywe kwa Muganga , mu bitaro by’akarere ka Dowa bakaba ubu bari kwitabwaho.
Nk’uko uyu mupolisi abitangaza ngo aba polisi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bamenye inkomoko y’bi bitero.
Mu minsi ishize muri iyi nkambi habaye imvururu z’amoko hagati y’abahutu n’abatutsi, ibintu byahitanye abatari bake.