Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 kugeza tariki ya 28 Kanama 2022, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro ahura n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Urugendo rwe rwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo yarutangiriye mu Karere ka Ruhango, aho yaherukaga ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya gatatu imaze imyaka itanu.
Icyo gihe mu ijambo yagejeje ku baturage bari bateraniye ku Kibuga cy’Umupira cya Kibingo, yijeje abaturage ko u Rwanda rumaze gutsinda ingamba nyinshi kandi ko ruzakomeza no mu myaka iri imbere.
Indi nkuru wasoma ku ruzinduko rwa Perezida Kagame