AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibiganiro kuri Telefone hagati ya Perezida Kagame n’Umwami Mushya w’u Bwongereza

Ibiganiro kuri Telefone  hagati ya Perezida Kagame  n’Umwami  Mushya w’u Bwongereza
15-09-2022 saa 13:48' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 729 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, akongera kumufata mu mugongo ku bwo kubura umubyeyi we Queen Elizabeth II watanze mu cyumweru gishize.

Hashize icyumweru Umwamikazi Elizabeth II atanze. Ku mugoroba wo ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 08 Nzeri 2022, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye ku Isi yose ko Queen Elizabeth II yatanze.

Nyuma y’itanga rya Queen Elizabeth II, yahise asimburwa n’umuhungu we King Charles III ubu wamaze kuba Umwami w’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umwami King Charles III.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yongeye “kwihanganisha Umwami Charles III ku bw’itanga ry’umubyeyi we Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II.”

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’Umwami Charles III mu nzira zigamije kugera ku ntego z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Perezida Paul Kagame kandi ni we uyoboye uyu muryango wa Commonwealth kuva muri Kamena uyu mwaka ; inshingano yahawe ubwo mu Rwanda haberaga inama ya CHOGM ihuza abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango.

Ni inama yitabiriwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma, yaje ahagarariye umubyeyi we nyakwigendera Queen Elizabeth III.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA