AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

INTERVIEW : Major Willy Ngoma ahishuye imikoranire ya M23 na Tshisekedi ashima u Rwanda ,Iby’uduce bambuwe

INTERVIEW : Major  Willy Ngoma ahishuye imikoranire ya M23 na Tshisekedi  ashima u Rwanda ,Iby’uduce bambuwe
2-07-2022 saa 10:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4745 | Ibitekerezo

M23 ivuga ko bakigenzura uduce twose bafashe ahubwo abavuga ko hari utwo bambuwe babeshya Perezida w’Igihugu n’abaturage ba Congo bityo ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zitasubiza inyuma na santimetero mwe abarwanyi ba M23 kandi ko Perezida Tshisekedi asobanukiwe neza kandi azi neza M23 cyane ko bakoranye ndetse bakamarana amezi 14 I Kinshasa.

Mu kiganiro cyihariye Umuvugizi wa M23 , Maj Willy Ngoma yagiranye na UKWEZI avuga ko FARDC yabateye kuri Sabyinyo na Bisoke ariko ko babasubije inyuma ndetse babageza kure anashimangira ko uretse kwigiza nkana Ingabo za Leta zizi neza ko zitabasha M23 ndetse ko bafite imyitozo ya Gisirikare ikomeye.

Agaruka ku byavuzwe n’Intumwa y’Umunyamabanga wa ONU muri DR Congo Bintou Keita, Maj Willy Ngoma avuga ko bigaragaza ko adasobanukiwe imikorere n’imiterere ya M23 kuko abarenga 90% bayigize bahoze mu gisirikare cya Congo ndetse bakaba bayobowe n’indwanyi ibizi neza ariwe Gen Sultani Makenga.

Ati’’ Nk’ubu bataye intwaro nyinshi n’ibikoresho byinshi ubwo twabirukanaga kuri Sabyinyo , badusigiye ibikoresho byinshi by’intambara , muri make rero imbaraga batubonana duzikomora ku kudacika intege, kwiyemeza no kugira impamvu zifatika zituma turwana’’

Akomeza avuga ko M23 ifite imyitozo ihagije kuko bamaze imyaka itanu bazamuka imisozi miremire ya Sabyinyo ati’’ Ibyo twakoze byose byaduhaye ubushobozi bw’umubiri buhagije, kumara imyaka itanu uzamuka imisozi miremire buri munsi , dutatinya imbeho , ibyondo, muri make dufite imyitozo y’Abakomando, birumvikana n’amashyamba yatubereye indi ntwaro yo kwitabaza mu ntambara. Turashikamye kandi twariyemeje. Tugoma kugera ku mugambi wacu wo gukomeza kwihagararaho’’

Yongeraho ko Umuryango w’Abibumbye ufite ibibazo ndetse ko n’ahantu batsinzwe bakwiye kujya bongeraho na Congo bityo ko MONUSCO yagakwiye guhiga abica abaturage aho kurwanya M23 irwanira ahazaza h’igihugu ati’’ Nta masomo bafite baduha twebwe nka M23,icyo tubasaba ni uko bareka kwivanga mu bibazo byacu bakigirayo kuko twe turwanira ahazaza heza h’iki gihugu cyacu nta baturage twica ahubwo turwana tugamije kubarokora bakava ku ngoyi bamazeho igihe’’

Atanga urugero rwa Minembwe , Ituri, Beni ndetse n’ahandi abaturage bicwa kandi hafi yaho hakambitse ingabo za Monusco bityo ko ntaho bataniye n’Ingabo za MINUAR zaje mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi igakorwa zirebera.

Agaruka ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Maj Ngoma avuga ko bazi neza ikibazo cya M23 n’Intego n’ikinyabupfura bafite aho agaruka kuri buri umwe muri bo ariko ageze kuri Perezida Tshisekedi ahishura ko bakoranye.

Akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi abazi neza kuko bakoranye mbere y’uko aba umukuru w’Igihugu ati’’ Twafatanyaga kurwanya Joseph Kabila ,twarakoranye ibintu byose yabyemeranywagaho natwe. Asobanukiwe neza M23 ndetse no mu 2020 yadutmumije I Kinshasa tuhamara amezi 14, hari amasezerano twasinye azi neza ikinyabupfura cyacu n’icyo dushaka’’

Ashimangira ko bategereje ko amasezerano atandukanye basinyanye na Leta ashyirwa mu bikorwa bityo akaba ari nayo mpamvu y’urugamba barwana aho basaba ko ivangura rishingiye ku moko ryahagarara ndetse n’ubwicanyi bwibasira abavuga ikinyarwanda bwahagaraga hagacika n’imvugo z’urwango zikwirakwiza ndetse n’impunzi zigataha.

Ikindi Maj Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko abashinja u Rwanda gufasha M23 nta shingiro bafite kuko bo atari abanyarwanda ahubwo ari Abanye-Congo ati’’ Ntumbaze impamvu bashinja u Rwanda ko rudutera inkunga , simbizi , twe turi abanye-Congo ntituri Abanyarwanda ariko kuvuga ibyo ntibisobanuye ko turwanya u Rwanda , ntidushobora kurwanya u Rwanda kuko ni Igihugu giteye imbere mu buryo bwacyo bwihariye’’

Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu gifite abayobozi bakiyoboye neza ndetse ko rukwiye kuba urugero ku bindi bihugu bya Afurika ndetse ko batabura kuvugisha ukuri kugira ngo bashimishe abantu bityo u Rwanda rukaba rufite iterambere buri wese yakwishimira ati’’ Kuki dushima se ibindi bihugu by’I Burayi byateye imbere, ubu igihugu cyo muri Afurika cyo twabuzwa n’iki kugishima , turashimira abayobozi b’u Rwanda bayobora neza igihugu cyabo, nawe reba aho bagikuye mu myaka ya 1994 .Aho bavuye niho twe turi mu 2022, kiriya gihugu cyateye impere mu buryo butangaje , tubona isura gifite mu ruhando mpuzamahanga ‘’

Avuga ko babona amashusho y’uko u Rwanda rumeze kandi nabo akaba aribyo basabako byaba iwabo kuko gutera imbere nta rindi banga ahubwo ko ari imiyoborere myiza ariko ngo ibyo gufasha , Major Ngoma ashimangira ko ntacyo u Rwanda rufasha M23 ahubwo ko u Rwanda rukwiye gufatirwaho urugero kuko rwaciye ivangura n’amacakubiri abaturage barwo bakaba babanye mu mahoro nabo bakaba ari byo bifuza muri Congo.

MAJOR WILLY NGOMA:Le M23 felicite le Rwanda||Nous voulons tel leadership en RDC||INTERVIEW EXCLUSIVE

Twe nka M23 turashima u Rwanda, ntitwabura kuvuga ukuri ngo dushimishe abantu|| Major Willy Ngoma


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA