Apotre Mutabazi avuga ko hari abifuza ko yapfa cyangwa se agaragara nabi ndetse ko Faustin Twagiramungu amumereye nabi asibisha ibyo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter kenshi bumubwira ko atari umuntu ukwiye kwigisha ubuyobozi bw’u Rwanda Demokarasi kandi ko abamubwira ko hari ibishobora kumuhabo byose abyiteguye.
Mu kiganiro na Ukwezi Tv , Apotre Mutabazi yavuze ko nubwo Twagiramungu amumereye nabi ngo we ibyo agiye gushyira kuri Twitter nta magambo yo gutukana ashyiramo ku buryo yaba ikirego ati’’ Uyu munsi Twagiramungu amereye nabi ansibishiriza Twitter nta offending words nshyiramo, ndabanza nkabisoma neza ariko nkagerageza na none kumuha ukuri uko kuri’’
Akomeza avuga ko yandikira Twagiramungu amubwira ko gushinja Perezida Kagame ko atagira Demokarasi we nka Mutabazi uba I Kigali ari kenshi avuga ibintu wenga hari benshi mu bayobozi batishimiye ariko ko ntawe uramukubita n’inkonji kuko ari uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga ariko we nazana Hutu-Power bazamurwanya nk’Inyangarwanda.
Apotre Mutabazi agaruka ku ntambara ye na Twagiramungu avuga ko ibyo yandika kuri Twitter mu Kinyarwanda ntakibazo biteza ariko ngo ibyo mu Congereza aba yamenyesheje Commonwealth zitera ikibazo Twagiramungu kandi nawe aba yayimenyesheje arega Perezida Kagame.
Muri iki kiganiro, Apotre Mutabazi yibaza icyo Twagiramungu agenderaho ashaka gusibisha ibyo yandika kuri Twitter cyane ko ijambo Hutu-Power atari igitutsi ahubwo ko ibitekerezo byari muri Karamira Froduald byimukiye muri Twagiramungu.
Kuri iyi ngingo, Apotre Mutabazi avuga ko Twagiramungu iyo aza kuba agendera ku mahame ya Demokarasi nk’uko abivuga aba yaragaragaje ko ibyo amushinja ari ibinyoma bityo akagira uko asobanura Hutu Power ati’’ Yari kuza agahagarara ati ibyo uriya mwana yanshinjiye , Hutu Power wenda akagira ukundi ayisobanura gutandukanye n’ibyo Karamira yavuze avuga ati Umuhutu ntarwanye undi Muhutu ahubwo duhuze imbaraga dukumire bano bantu kudutwara ubutegetsi.Umuntu wese uba wumva ngo ubutegesi ni ubwacu turi benshi iyo ni ‘Hutu Power’ ‘’
Agaruka kuri Twagiramungu avuga ko iyo ashyize ibintu kuri Twitter hari bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga bahita babihagarika bityo ko Twagiramungu n’abamukunda bose bamwanga aha atanga n’Urugero kuri Padiri Nahimana.
Adaciye ku ruhande Apotre Mutabaza yemeza ko ahanganye na Twagiramungu mu buryo bweruye aho arwanya Hutu Power.
Avuga ko nk’uko Perezida Kagame abivuga u Rwanda rwagowe aho buri wese aza avuga ko ashaka kurwigisha Demokarasi ariko ko rwasizwe amavuta ku buryo buri wese ugerageje kururwanya ahinduka umusazi.
Ikindi agarukaho ni Ingabire Victoire aho yemeza ko yagakwiye kwemera ko adashoboye kuyobora ko no kuba SEDO atabishobora ariko ngo wenda anamubaye nabyo agomba kubanza kujya mu ngando I Mutobo igihe cy’amezi 6 kuko ngo aramutse anagizwe umuyobozi wa Koperative byasaba kuba DASSO imuri I ruhande ndetse n’umuhanga mu gupima Ingengabitekerezo.
Apotre Mutabazi yahishuye ko hari itsinda ry’abantu bamugabyeho ibitero byo kumuharabika nyuma y’uko agaragaje ko yifuza ko yakorwa iperereza ryimbitse ku nkomoko y’umutungo umuntu umwe yigeze kwivugira ko atunze .
Yungamo ko mu bantu bose bamugabyeho ibi bitero nta n’umwe wigeze agaragaza ko abikora mu nyungu z’abanyarwanda mu gihe we ibyo akora byose ari mu nyungu zabo n’iz’igihugu bityo ko abamwanga ari abafite Hutu Power aho harimo n’abahise bahagarika amaturo yamuhaga ariko ngo ntacyo bimutwaye.
Ngo hari abamubwira ko afite kuzicwa, Gufungwa cyangwa gushimutwa kandi ababwira ko byose abyiteguye kuko Umugabo yemera kuzira ibyo yemeranya na byo kandi biri mu nyungu z’abandi bityo ko biramutse koko bibaye bitashyirwa kuri Leta ahubwo bigomba kuguma uko ati’’ Bimbayeho hatazagira umuntu ubishyira kuri Leta muzabireke uko bibayeho’’
BATUBUJIJE KUGIRANA IBIGANIRO NA APOTRE MUTABAZI|| Impamvu bamwanga n’intambara ye na Twagiramungu