AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

INGARU ku Bacuruzi bahawe Ingurane mu gishanga cya Gikondo , Hari uwasabwe gusubiza Leta 507,656,028 Frw

INGARU ku Bacuruzi bahawe Ingurane mu gishanga cya Gikondo , Hari uwasabwe gusubiza Leta 507,656,028 Frw
6-10-2022 saa 07:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1731 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kwishyuza abacuruzi bimuwe mu gishanga cya Gikondo bagahabwa ingurane y’inganda bari barahubatse, ariko nyuma bikaza kugaragara ko bari barubatse mu gishanga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ivuga ko mu igenzura ryakozwe, byagaragaye ko abo bantu cyangwa inganda byishyuwe nibura miliyari 22.3 Frw, mu gihe nta ngurane yagombaga gutangwa.

Ni abantu bari bafite inganda mu gishanga cya Gikondo, ariko ziza kwimurwa, zijyanwa mu cyanya zagenewe nk’i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, nibwo byanzuwe ko ingurane yahawe abantu bari bafite ibikorwa mu gishanga cyahozemo inganda cya Gikondo, bagomba kuyisubiza mu isanduku ya Leta.

Icyo cyemezo cyashingiwe ku Itegeko N° 27/2021 ryo ku wa 10 Kamena 2021 Rigenga Ubutaka, Ingingo ya 33, ivuga ngo "Ubutaka bwo mu bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta we ushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane."

Hari ibaruwa IGIHE yabonye yandikiwe umwe mu bacuruzi, imusaba gusubiza mu isanduku ya Leta 507,656,028 Frw, yahawe nk’ingurane.

Ikomeza iti "MINICOM yiteguye kuganira nawe ku buryo bwo kwishyura n’igihe ntarengwa ayo mafaranga yose agomba kuba yagejejwe mu isanduku ya Leta."

Ni amafaranga agomba kwishyurwa kuri konti iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru muri MINICOM ushinzwe inganda no kwihangira imirimo, Evalde Mulindankaka, yabwiye IGIHE ko byari bimaze kugaragara ko hakurikijwe igishushanyombonera, buriya butaka bahoze bubatseho inganda ari igishanga, bityo ngo ntibagombaga guhabwa ingurane y’ibyo bari barahubatse.

Yakomeje ati "Kugeza ubu twandikiye abantu cyangwa ibigo 47, buri wese mu rwandiko yahawe yamenyeshwaga amafaranga agomba gusubiza mu isanduku ya leta, hanyuma akanahabwa amahirwe yuko hari ibyo yaganira na leta ku buryo kuyagaruza byazakorwamo."

"Birumvikana ko hari uwo wakwandikira ugasanga ayo mafaranga ntayo afite yose icyarimwe, ubwo nyuma yo kuganira na bo nibwo tuzemeranya ibihe byo kwishyura."

Yavuze ko ari yo mpamvu hatekerejwe ku buryo bwo kwishyura mu byiciro ku babihitamo bikazagenwa n’ibiganiro hagati ya Leta n’ugomba kwishyura.

Mulindankaka yakomeje ati "Twaganiriye na bo mbere yo kubaha amabaruwa, twakoranye inama, babiganirizwaho barabyumva, hakurikiraho kubandikira amabaruwa mu buryo bwemewe. Hari uwahitamo kwishyura ako kanya adahisemo ibiganiro, hari n’uzakenera ibiganiro."

"Abandikiwe ni abari bamaze guhabwa ingurane, ariko hari abari batarazihabwa, bigahurirana n’uko hari hatangiye iryo suzuma ryo kureba niba ari mu gishanga cyangwa atari mu gishanga. Bakwiye kumva ko ibyo guhabwa ingurane bihagarariye aho, bigakuraho umutwaro wo kuba hari amafaranga bakwiye kugarura."

Bijyanye n’uko kubishyuza ari icyemezo cyafashwe na Guverinoma, mu gihe haba hari abatishyuye amafaranga bahawe, Guverinoma izagena uko byagenda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA