AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

IFOTO : Perezida Kagame yongeye kugaragaza amarangamutima afitiye abuzukuru be

IFOTO : Perezida Kagame yongeye kugaragaza amarangamutima afitiye abuzukuru be
8-08-2022 saa 13:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1912 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko atewe ishema n’abuzukuru be babiri.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2022, yashyize ifoto ku rubuga rwa twitter iriho umwuzukuru we mukuru ateruye umuto.

Yayiherekesheje ijambo ngo “That” Bivuga “Uwo” n’aka imoji gafite udutima tubiri (😍) byerekana urukundo n’ibyishimo abafitiye.

Ubutumwa bwa mbere kuri iyi foto bugira buti “Abamarayika babiri bari kwishimira igihe cyabo bari kumwe.”

Ku wa 20 Nyakanga uyu mwaka Perezida Kagame yari yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, nyuma yo kwibaruka ubuheta.

Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, abuherekeza n’ifoto y’umwuzukuru we ateruye uruhinja.

Ange Kagame na Ndengeyingoma bashyingiranywe muri Nyakanga 2019, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 bibaruka umukobwa w’imfura, umwuzukuru wa mbere wa Perezida Paul Kagame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA