AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Umugabo yahishuye impamvu yakubise umugore we isuka mu mutwe

Huye : Umugabo yahishuye  impamvu  yakubise umugore we isuka mu mutwe
3-08-2022 saa 10:14' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 801 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe amuziza kuba yari yamututse ko ari imbwa ngo ko ntacyo azimarira.

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko akurikiranyweho gushaka kwica umugore we w’imyaka 35 ubwo yamukubitaga isuka mu mutwe inshuro eshatu tariki 25 Nyakanga 2022.

Iki cyaha cyabere mu Mudugudu wa Cyabwe, Akagari ka Shori, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye ubwo uyu mugabo yakubitaga umugore we saa yine z’amanywa, akaza gukizwa n’abaturage baje bahuruye.

Ubushinjacyaha bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko yakubise umugore we isuka inshuri eshatu mu mutwe abitewe n’umujinya wo kuba umugore we yari amututse ngo ni imbwa ntacyo azimarira.

Uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, yari asanzwe afitanye amakimbira n’umugore we ndetse ko hari hashize iminsi batabana.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA