AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatangajwe umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije muri CHOGM

Hatangajwe   umubare w’amafaranga   u Rwanda rwinjije muri CHOGM
19-08-2022 saa 12:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3363 | Ibitekerezo

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibikorwa byo kwakira inama birimo gufasha izahuka ry’ubukerarugendo, urwego rwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yabwiye abanyamakuru ko uko inama u Rwanda rwakira ziba nyinshi, ari nako abantu bazitabira baba benshi.

Ni ibintu bitashobokaga mu myaka ibiri ishize kuko icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.

Kageruka yagize ati "Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yacu yagabanutse hejuru ya 70%. Ariko ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka. Inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, aho yavuye kuri miliyoni $131 igera ku $164."

"U Rwanda kandi rwagize izahuka rya 80% kugeza muri Kamena uyu mwaka ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018 kuko twabonye miliyoni $168, nyamara mu gihe nk’icyo twari twabonyemo miliyoni $209."

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira ibikorwa byinshi ndetse n’inama birimo BAL, CHOGM n’irushanwa rya Ironman riheruka kubera i Rubavu.

Kageruka yakomeje ati "Ibi bikorwa n’ibindi byitabiriwe n’abantu benshi, ndetse byinjiza miliyoni nyinshi mu bukungu bw’igihugu. By’umwihariko, CHOGM yinjije miliyoni 17 mu bukungu bwacu."

Iyi nama yabaye ku wa 20-26 Kamena yitabirwa n’abantu basaga 4000.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA