AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hari Imanza yaburanye : RIB yataye muri yombi Musoni wiyitaga Umwavoka

Hari Imanza yaburanye :  RIB yataye muri yombi  Musoni wiyitaga Umwavoka
25-05-2022 saa 06:21' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1352 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwataye muri yombi Musoni Alphonse ukekwaho kwiha ububasha butari ubwe, akiyita ko ari umwunganizi mu mategeko wemewe mu Rwanda mu gihe atari ko biri.

Muri Kamena 2019, Musoni yarezwe icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iye, aho yiyitaga umwunganizi mu mategeko agahagarariraga abantu mu nkiko zitandukanye.

Amakuru avuga ko Musoni amaze kumenya ko yarezwe, yahise atangira kwihisha ubugenzacyaha, hanyuma yaje gushakishwa aza gufatwa arafungwa tariki ya 19 Gicurasi 2022 hashingiwe ku nyandiko isaba gutabwa muri yombi.

Bivugwa ko Musoni yavuye mu mwuga w’ubwunganizi mu mategeko mu 2016. Yaburanaga imanza z’imbonezamubano mu Rukiko Rukuru no mu Rukiko Rwisumbuye.

Yigeze kuba kandi Umucamanza ku rwego rw’ibanze kuva mu 2008 kugera mu 2011. Yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu 2013 avamo mu 2016, yeguye ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

Amategeko y’u Rwanda agena ko kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda ari icyaha.

Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

Ni mu gihe kandi umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA