AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hadutse undi mutwe w’Inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda

Hadutse  undi mutwe w’Inyeshyamba  urwanya Leta y’u Rwanda
20-09-2022 saa 03:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 7354 | Ibitekerezo

Rwanda People Liberation Army, umutwe w’inyeshyamba wivuze ko ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba ufite ibirindiro mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryasohowe n’umutwe wa RPLA ABACENGERi rikaba rikomeje gucicikana mu mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’u Rwanda ,Rwandatribune ifitiye kopi rikaba ryashyizweho umukono n’uwiyita ko ari Umuvugizi wawo Col.Colonel Fabien Muhirwa,uyu mutwe ukaba ugizwe n’abahoze muri FDLR,FLN ndetse na bamwe mu bahoze muri Guverinoma ya Padiri Nahimana ivuga ko ikorera mu buhungiro ,benshi bakaba barasize bakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwa 1994 mu Rwanda.

Ibiganiro bishyigikira uyu mutwe bikaba byatangiye gucishwa ku mbuga za youtube harimo n’urw’uwitwa Mukankiko Sylivie usanzwe yarasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.Uyu mutwe ukaba watangiye kwamaganirwa kure n’abambari ba FDLR.

Umutwe wa FDLR wakomeje guhura n’urusobe rw’ibibazo bya bamwe mu bayigize bagiye bayigumuraho bagashinga indi mitwe bitewe n’uko uyu mutwe wamunzwe n’irondakoko n’irondakarere. Uyu mutwe uramutse ushinzwe waza ari uwa kane wiyomoye kuri FDLR,uhereye kuri RUD URUNANA,FPP ABAJYARUGAMBA na CNRD/FLN . Bene iyo mitwe yiyomoye kuri FDLR,abari muri FDLR bakunda kuyita imitwe y’Inyenzi,Abagambanyi n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA