AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Habineza yafashwe amaze kubaza imbaho 460 mu ishyamba rya Leta ahita yemera icyaha,Gitwaza na Nshimiyimana baziguze baburiwe irengero

Habineza  yafashwe amaze kubaza imbaho 460 mu ishyamba rya Leta ahita yemera icyaha,Gitwaza na  Nshimiyimana  baziguze baburiwe irengero
29-08-2022 saa 08:20' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1229 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma, yafashe umugabo witwa Habineza Faustin ukurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta, ahita yemera icyaha ndetse avuga n’amafaranga yakuye mu mbaho yabajijemo.

Habineza Faustin yafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama, aho akurikiranyweho gutema ibiti 20 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira, aho yabazagamo imbaho akazigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police
(SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye aho iri shyamba riherereye.

Yagize ati : ” Ku wa Gatandatu ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere bari mu gikorwa cy’umuganda rusange basanze ibiti 20 byo mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo mudugudu byatemwe niko guhita bamenyesha Polisi, hakaba haracyekwaga uwitwa Habineza kuko yari azwiho kugurisha imbaho nibwo Polisi yahise imushakisha arafatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko : “Habineza akimara gufatwa yemeye ko yatemye ibiti mu ishyamba rya Leta, akuramo imbaho 467 azigurisha abantu babiri aribo Nshimiyimana na Gitwaza Marcel ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, bakaba bagishakishwa ngo nabo bafatwe kuko ubwo yajyaga kwerekana aho izo mbaho ziherereye babashije gutoroka baburirwa irengero .”

SP Twizeyimana, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Habineza afatwa, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bose bangiza ishyamba rya Leta.

Habineza, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira, ngo hakurikizwe amategeko, naho ibikorwa byo gufata abo bafatanyije birakomeje.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA