AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gicumbi : Umugabo arashinjwa kwica Umugore we bivugwa ko yari amaze iminsi 3 adataha mu rugo

Gicumbi : Umugabo arashinjwa  kwica Umugore we  bivugwa ko  yari amaze iminsi 3 adataha mu rugo
10-10-2022 saa 12:05' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1632 | Ibitekerezo

Umugabo w’imyaka 47 wo mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho gukubita umugore we bikaza kumuviramo urupfu.

Byabaye kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, ubwo umugore yari atashye mu masaha ya saa tanu z’ ijoro , yagera mu rugo umugabo akamubaza aho yari yagiye.

Bagundaguranye mu rugo, abaturanyi batabaza ubuyobozi bw’ akagari ko hari abari kurwana buhageze busanga umugore yapfuye.

Ni amahano yabereye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Mwendo mu Mudugudu wa Kirengo.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe agirana amakimbirane akomeye n’ umugabo we, amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma.

Ubuyobozi buvuga ko uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 37 yari amaze iminsi itatu adataha mu rugo rwe, hanyuma atashye mu masaha y’ igicuku ahita acyimbirana n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera ngo basanze ufite igikomere ku munwa. Asize umugabo n’ abana batatu, ubuyobozi bukaba busaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babonye amakimbirane.

Ucyekwa yafashwe ajyanwa kuri Station Polisi ya Rutare kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ivomo : Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA